Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2024, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko umunyamakuru, Musangamfura Christian Lorenzo, w'ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru (RBA), mu gisata cya siporo yamaze gusezera muri iki kigo yerekeje kuri radio nshya igiye gufungurwa n'umunyamakuru Sam Karenzi nawe uherutse gusezera kuri Fine Fm yakoreraga.
Amakuru ahari ni uko uyu munyamakuru wari umaze igihe kuri Radio Rwanda, agiye kwerekeza kuri Radiyo nshya y’umunyamakuru Sam Karenzi, ndetse hari n’andi makuru avuga ko uyu umunyamakuru agiye gushyira imbaraga ku rubuga rwe rwa YouTube.
Kugeza ubu yaba Musangamfura na RBA nta n’umwe uravuga ku isezera ry’uyu munyamakuru, amakuru ahari avuga ko yamaze gusezera ndetse yamaze kumvikana na Sam Karenzi ko ari umwe mu banyamakuru bazatangirana na radiyo nshya yitegura gufungurwa.
Lorenzo na Sam Karenzi si ubwa mbere bazaba bakoranye kuko bigeze no gukorana kuri Fine FM. Uyu munyamakuru azaba yiyongereye ku bandi barimo Sam Karenzi, Kazungu Claver ndetse na Ishimwe Ricard baherutse gutandukana na Fine FM.
Uyu munyamakuru w’imikino, Musangamfura Christian Lorenzo uri mu bafite izina riremereye muri siporo mu Rwanda, yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri RC Musanze aho yaje kuva yerekeza kuri Fine FM icyakora ntiyahamara iminsi kuko yahise yerekeza kuri Radio Rwanda, aha na ho ahava ajya kuri Radio 10 mbere y’uko ahava agasubira kuri Radio Rwanda ku nshuro ya kabiri.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show