English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Polisi y’u Rwanda yibarutse Abapolisi bashya 2 072.

Polisi y’u Rwanda yakiriye Abapolisi bashya basaga 2,072, basoje amahugurwa n’amasomo byibanze mu kigo cya Polisi cya Gishari, banagaragaje imwe mu myitozo bahawe bizabafasha gucunga umutekano neza.

Aba bapolisi bashya 2,072 barimo 1,645 b’igitsina gabo n’ab’igitsina gore 427, bari bamaze amezi 09 muri aya masomo aho bahabwaga  ubumenyi, imyitwarire ndetse n’ubushobozi butandukanye bwa kinyamwuga mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihgu, Alfred Gasana yashimiye aba Bapolisi bashya kuba binjiye mu Giposi cy’u Rwanda.

Yagize ati “Bapolisi murangije amahugurwa, ndabashimira kuba mwarahisemo neza, mukaza muri uyu mwuga. Inyigisho mwahawe, ni umusingi ukomeye muzubakiraho, kugira ngo muzakore  neza imirimo ibategereje.”

Minisitiri Gasana yakomeje ashimira na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeje kongera umubare w’Abapolisi, kandi byose bikaba bigamije kurushaho gucunira umutekano Abaturarwanda n’ibyabo.

Ati “Ndashimira kandi Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu cyacu, kuba bukomeje kongera umubare w’abashinzwe umutekano. Ndashimira Abanyarwanda, ku bufatanye bwa buri munsi butuma Polisi y’u Rwanda ibasha kurangiza neza inshingano zayo.”

Yaboneyeho kandi kwibutsa ko iki gikorwa kibaye mu gihe Abaturarwanda begereza iminsi mikuru, bityo ko bakwiye kwitwararika kugira ngo hatazagira igihungabanya umutekano.

Ati “Turimo kwinjira mu minsi mikuru isoza Umwaka wa 2023, tunatangira umwaka mushya wa 2024. Ni ngombwa ko twirinda icyo aricyo cyose cyaduhungabanyiriza umutekano, turushaho gukaza ingamba mu kuwubungabunga.”

 



Izindi nkuru wasoma

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyahanuye indege ya Ukraine, cyinivugana ingabo 410.



Author: Yanditswe na Ndahimana Petrus Published: 2023-12-22 16:52:12 CAT
Yasuwe: 243


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Polisi-yu-Rwanda-yibarutse-Abapolisi-bashya-2-072-1.php