English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RIB yafunze umunyamakuru Fatakumavuta kubera gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.

Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Ni amakuru yahamirijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry wahamije ko Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024, akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Ati: “Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi tumugira inama ndetse inshuro nyinshi yagiye yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira.’’

Dr. Murangira agira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzibyaza umusaruro ariko bubahiriza amategeko.

Ati: “Leta ishora amafaranga menshi mu bikorwa remezo bijyanye no korohereza abantu kugira internet yihuta, kuko Leta yifuza ko imbuga nkoranyambaga zibyazwa umusaruro mu buryo bwiza, hirindwa kuzikoresha ibyaha kuko amategeko ahana ibyo byaha ahari.’’

Uyu Muvugizi yavuze ko RIB yihanangiriza abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ibasaba kujya bakurikiza amategeko azigenga kuko itazihanganira uyarengaho agakora ibyaha.

Ati: “Imbuga nkoranyambaga nizikoreshwe neza, hirindwa kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Ntabwo kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitanga ubudahangarwa bwo kuba azakurikiranwa mu gihe azikoresheje nabi.’’



Izindi nkuru wasoma

Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Nyamasheke: RIB yafunze umuforomo ukekwaho gusambanya kugahato.

Yapfuye rubi: Banze gushyingura umukobwa kubera inyamaswa zasohokaga mu myanya y’ibanga ye.

Polisi y’u Rwanda igiye gutangira gukoresha ‘drones’ mu kugenzura umutekano wo mu muhanda.

Mozambique Imfungwa 1500 zatorotse gereza kubera imyigaragambyo ihambaye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-19 21:25:04 CAT
Yasuwe: 120


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RIB-yafunze-umunyamakuru-Fatakumavuta-kubera-gukoresha-nabi-imbuga-nkoranyambaga.php