Ukuri ku bakozi b’akarere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Ku wa Mbere tariki 7 Mutarama 2025, abakozi babiri bo mu Karere ka Rutsiro batawe muri yombi, bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Abatawe muri yombi ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, Basabose Alex, hamwe n’Umukozi w’uyu murenge witwa Hategekimana Victor, usanzwe ashinzwe iterambere ry'ishoramari bose bokorera akarere ka Rutsiro.
Aba bakozi bose bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative uri no mu bakoze Raporo ihamagaza aba bakozi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa BWIZA yigaramye ibyo kuba aya makuru ayazi.
Ati “Amakuru ku itabwa muri yombi ry’abo bakozi ni mashya, gusa reka tubaze urwego rwabataye muri yombi, dore ko natwe tuyamenye ubu.”
Amakuru atugeraho avuga ko dosiye ifunze aba bakozi ari uko bashyizeho Koperative ya baringa maze bakayihesha amafaranga Miliyoni 2 Frw ya VUP asanzwe afasha abaturage kwivana mu bukene.
Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo gihanwa n'ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyi ngingo iteganya ko uwahamwe n'iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show