RIB yatahuye Musenyeri Samuel ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa diyosezi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel, wahoze ari Umuyobozi wa Diyosezi ya Shyira mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.
Musenyeri Mugisha akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.
Uyu mwanzuro wo kumufata ukurikiye icyemezo cyafashwe mu Ugushyingo 2024, ubwo Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda, yamuhagarikaga ku mirimo. Icyo gihe, hatangajwe ko hagomba gukorwa ubugenzuzi ku bibazo byagaragajwe ku miyoborere ye no ku micungire y’umutungo wa diyosezi.
RIB yatangaje ko iperereza ryimbitse rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha ashinjwa no gukurikirana uko umutungo wa diyosezi wakoreshejwe. Nubwo bimeze gutya, hakomeje gutegerezwa niba ubutabera buzagaragaza uruhare rwa Musenyeri Mugisha mu bikorwa bimuvugwaho, mu gihe abakurikiranira hafi iyi dosiye bavuga ko ari isomo rikomeye ku micungire y’umutungo w’amatorero.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show