English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Rubavu,Ku wa 23 Kanama 2024.  Ubuyobozi bwa YIRUNGA Ltd ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu karere ka Rubavu bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanura imiterere n’aho imyiteguro igeze y’iserukiramuco rya KIVU BEACH FESTIVAL  RUBAVU NZIZA izaba kuva tariki 29 Kanama kugeza tariki ya 1 Nzeri 2024  mu karere ka  Rubavu.

Bimwe mu byamamare bitegerejwe muri iri serukiramuco harimo RIDERMAN,BULLDOG,DANNY NA NONE ndetse na Platini P bazaba bavangirwa umuziki n'Aba DJs babigize umwuga.

Ni iserukiramuco tuzaba ririmo umwihariko wa gakondo,umuziki ugezweho ndetse hari n'amarushanwa yo KUBYINA.

Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya mbere rizibanda ku bikorwa by’imyidagaduro ariko harimo n’imurikagurisha ry’abaturutse hirya ni hino mu gihugu.

Bwana Iyaremye  Yves umuyobozi wa Yirunga Ltd agaruka ku bizaba bigize iri serukiramuco n’umwihariko rizaniye abaNyarubavu n’abandi bagana umucanga wo ku Kiyaga cya Kivu yagize ati: “Iri serukiramuco tubazaniye rizaba ririmo no kugaragaza umuco no kuzamura impano zitandukanye z’abakiri bato mu bugeni n’ubuvanganzo.”

Anavuga ko borohereje buri wese ushaka kuzaza kwidagadura cyane ko ibiciro byoroheye.

buri wese aho itike yo hasi ari amafaranga 500 mu gihe n’abanyacyubahiro batekerejweho bakazishyura itike y’amafaranga ibihumbi bitanu ( 5000).

Muri iri serukiramuco , Abanyarubavu n’Abahagenda bashyizwe igorora ku bijyanye n’abahanzi bazabasusurutsa biganjemo abakunzwe cyane mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda n’abandi bakizamuka bo mu karere ka Rubavu. Hariho akarusho ko n’abandi biyumvamo impano nabo bazasaba umwanya bakigaragariza abazaba bitabiriye iri serukiramuco.

Ku wa kane tariki  29 Kanama 2024 abazitabira umunsi wo kurifungura ku mugaragaro bazasusurutwa na Nemeye Platini uzwi nka Baba cyangwa Platini P.

 

Ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024  ku munsi wa kabiri w’iserukiramuco abakunzi b’injyana ya Hip Hop n’ibisumizi muri rusange bazataramirwa Riderman  uzwi nka Rusake.

Ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 ku munsi wa Gatatu hazatarama Bull Dog.

Ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024 ku munsi wo gusoza muzataramirwa na Danny Nanone. 

Nimuze mwidagadure, mwihahire ndetse munihere ijisho impano zitandukanye zizaba ziteraniye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu cyane ko ibyo kunywa n’ibyo kurya bizaba ari muange kandi ibiciro buri wese akazisangamo. Byumwihariko abanyeshuri barararitswe basezere Vacance mu bishimo.

Uwakenera amakuru yifuza kumenya birambuye ndetse no kwiyandikisha ku bashaka kuzagaragaza impano zabo bahamagara 0781000112 cyangwa bakandikira  Yves Iyaremye kuri yvesiyaremye@gmail.com

Yves Iyaremye yabwiye itangazamakuru ko buri wese ku rwego rwe azisanga mu gikorwa

Riderman azataramira abazitabira ibi birori

Platin P nawe ari mubazataramira abazitabira ibirori

 



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-08-24 10:44:41 CAT
Yasuwe: 282


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RidermanBullDogPlatini-na-Danny-Nanone-bagiye-gutaramira-muri-KIVU-BEACH-FESTIVAL-RUBAVU-NZIZA.php