English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rimwe u Rwanda ruzisanga rukora ku nyanja, biciye mu zihe nzira?

Birasa naho bitumvikana uburyo umunsi umwe ushobora kubyuka usanga u Rwanda ruri mu bihugu bikora ku nyanja,ni ukuvuga ko ubuzima bwaba bwahindutse ushobora kuva mu Rwanda ukajya imahanga udakeneye indege,abakora ubucuruzi bo baba babikora mukanya gato nkako guhumbya, byaba bidasanzwe muri make.

Ushobora kumva ibyo ari nk'umugani ibyo mvuga ukabifata nkaho ari amakabyankuru ariko ibyo ni ibintu bishoboka cyane nubwo byazafata imyaka n'imyaniko nkuko abajejetabumenyi b'isi bamaze igihe babicukumbura.

Amateka agaragaza ko mu myaka miliyoni 300 ishize, Isi itari ifite imigabane irindwi nk’uko bimeze ubu, ahubwo yari ifite icyakwitwa nk’umugabane umwe, cyitwaga Pangaea kizengurutswe n’Inyanja imwe yitwaga Panthalassa.

Abahanga mu by’Ubumenyi bw’Isi bagaragaza ko iyi migabane irindwi dufite uyu munsi yaturutse ku gushwanyukamo ibice kwa Crust bigizwemo uruhare n’ingufu zituruka mu nda y’Isi kuri cya gice kizwi nka Mantle, kiba kigizwe n’ibitare bishyushye ari na byo bibyara ibikoma bizwi nka magma.

Igitabo kigaruka ku mateka y’Isi n’uko yagiye yicamo ibice cyiswe ‘Ancient Supercontinents and the Paleogeography of Earth’ cyanditswe n’abahanga mu by’Ubumenyi bw’Isi barimo Trond Torsvik, Mathew Domeier na Robin Cocks, kigaragaza ko Pangaea yatangiye kwitandukanya hagati y’imyaka miliyoni 195 na miliyoni 170 ishize.

Igice cyitwaga Gondwana cyahuzaga Afurika, Amerika y’Amajyepfo, Antarctica, u Buhinde na Australia by’ubu na cyo cyiyomoye ku gice cyitwaga Laurasia cyari kibumbatiye Eurasia (ubu ni u Burayi na Azia) ndetse na Amerika y’Amajyaruguru.

Mu myaka miliyoni 150 ishize Gondwana yacitsemo ibice, u Buhinde butandukana na Antarctica ndetse na Afurika yitandukanya na Amerika y’Amajyepfo nk’uko ubushakashatsi bwanyujijwe mu Kinyamakuru Geophysical Research bubigaragaza.

Nyuma mu myaka miliyoni 60 ishize Amerika y’Amajyaruguru na yo yitandukanyije na Eurasia biba imigabane ibiri itandukanye.

Ishingiro ry’ibi ni uko iyo witegereje usanga imimerere y’abatuye ku mpera z’umugabane umwe, ijya gusa n’iy’abatuye ku ntangiriro zo ku wundi byahoze bifatanye.

Urugero rwa hafi ni Amajyaruguru ya Afurika aho usanga bajya kumera kimwe n’abo mu Majyepfo y’u Burayi, cyangwa abo ku mpera za Angola ugasanga bafite imico ijya gusa n’iyo muri Brésil. Ntabwo byapfuye kwizana.

Ibihugu bisanzwe bidakora ku nyanja birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC (ikoraho gato), Malawi na Zambia umunsi umwe bizisanga amateka yahindutse na byo bikora ku mazi magari.

Ibi bijyanye n’Ubushakashatsi bugaragaza ko Afurika iri kugenda yigabanyamo ibice bibiri, aho igice giherereye mu ruhererekane rw’ikibaya cya Afurika y’Uburasirazuba (East African Rift System: EARS) kiri kugenda cyitandukanya n’ikindi gice cy’uyu mugabane.

Abahanga mu by’Ubumenyi bw’Isi bagaragaza ko uku gutandukana kuzahereza mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Afurika kugana mu majyepfo y’u Burasirazuba, icyo gice kikazisanga mu Nyanja y’Abahinde.

Ni ukuvuga ko bizahera muri Ethiopia, bikamanuka muri Kenya bigakomereza muri RDC no muri Uganda, mu Rwanda, u Burundi, Tanzania na Malawi bigasoreza muri Mozambique.

 



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-01 12:47:27 CAT
Yasuwe: 68


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rimwe-u-Rwanda-ruzisanga-rukora-ku-nyanja-biciye-mu-zihe-nzira.php