English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rose Muhando na  Theo Bosebabireba  bateguje  Ingendo  z’ivugabutumwa i kirehe na Ngoma

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana  wo muri  Tanzaniya , Rose muhando  na  Theo  Bose  babireba  nawe  ukora indirimbo zo kuramya  no guhimbaza Imana  biteguye kuririmba  m’uruzinduko  rw’ivugabutumwa  ruzagera mu  Turere twa Ngoma na Kirehe  mu Ntara y’Uburasirazuba  mu kwezi gutaha.

Biteganyijwe ko  ibirori bizabera ku kibuga cya Ruhanga  kuva  ku  ya  7-10  Werurwe  no ku kibuga  cya Sake kuva  ku ya 14- 17 Werurwe 2024.

Mu kiganiro  yakoze,Isaie Baho ,umuhuzabikorwa  w’ibyo birori, yavuze ko intego y’iki gikorwa  ari ugukwirakwiza ijambo ry’Imana  mu gihugu  hose  no  guhindura  ubuzima bw’abantu mu byiza .

Baho yavuze ko uru  Ruzinduko  ruzakorwa n’umuvugabutumwa  Dana Morey  hamawe n’urutonde rurerure  rw’abidagadura  barimo amatsinda  yo kuramya ndetse n’icyamamare  muri Tanzaniya  Rose Muhando  na  na mugenzi  we wo mu gihugu cy’u Rwanda Theo Bose babireba n’abandi.

Ati“Tuje  i Kirehe  na Ngoma  kwamamaza  ubutumwa  bwiza  mu bundi  buryo  buzakurura  abato n’abakuru ikigamijwe ni ukuzana ijambo ry’Imana  ku bantu  kugira  ngo  bagire uruhare  mu guhindura  imiryango.”

Ikindi  kintu yavuze ko iri itorero  rifatanya  n’inzego  z’ibanze  gukora  ubukangurambaga  butandukanye  buzagera mu mashuri  kandi  bugasaba  urubyiruko  kwirinda  ibiyobyabwenge  ndetse n’ubusambanyi.

Ati” iyo ibintu nk`ibi bibaye  mu Rwanda ,ndishima  kuko nzi ko  hari icyo  bizasigira  abaturage  b’u Rwanda  mu bijyanye  n’inyungu  zituruka  impande  zose  kandi  nzi  ko  abazabyitabira  bazahabwa  imigisha.”

Uyu  muhanzikazi  wa  gospel  yasezeranyije  kandi abakunzi be  imikorere  myiza , yavuze  ko hazaba harimo indirimbo zose,  kuva  kera  kugeza  kuzigezweho ubu.

Ati:”itsinda  ryanjye  naryo ryiteguye. Tuzashimagiza  kandi dusenge  imana  mu  buryo bwayo.”



Izindi nkuru wasoma

Ngoma: Amatungo 18 amaze kwandura indwara y'ubuganga.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

Paul Kagame yageze kuri site ya Kirehe yakirwa n'ababarirwa mu bihumbi

Kirehe “Litiro 100 z’amazi y’ubuntu kuri buri rugo buri munsi “Dr. Frank Habineza

Green Party yakiriwe ite mu turere twa Ngoma na Kayonza ? ( Amafoto)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-12 16:10:59 CAT
Yasuwe: 168


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rose-Muhando-na--Theo-Bosebabireba--bateguje--Ingendo--zivugabutumwa-i-kirehe-na-Ngoma.php