English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Guverineri yahaye umurongo ikibazo cy’ingutu cyari kimaze imyaka 15 cyarananiranye.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba  yahaye umurongo ufatika ikibazo cy’abaturage cyari kimaze imyaka 15 cyarananiranye. Ni muri gahunda yo kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage.

Hari muri gahunda isanzwe yo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage, yabereye mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gasiza, umudugudu wa Mashinga, akarere ka Rubavu, mu kibaya kiri ku rubibi rw’u Rwanda na Congo Kinshasa, kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024.

Abatuye muri iyi santere ya Busasamana  basabye Guverineri Mushya w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura kubakemurira ikibazo bamaranye imyaka irenga 15 bafite ndetse ngo icyo kibazo kiba intandaro yo kudatera imbere muri iyo santere ya Gasiza.

Harerimana Leo  utuye mu isantere ya Busasamana yabwiye Guverineri ati ‘’Tumaze imyaka irenga 15 dutegereje ibyangombwa by’ubutaka ariko amaso yaheze mu kirere.’’

Akomeza agira ati ‘’Biratudindiza mu iterambere kubera ko hari serivisi nziza za Leta tudahabwa zirimo kudahabwa  inguzanyo, ibyemezo byo kubaka no kuvugurura inzu zacu kubera ko nta byangobwa by’ubutaka  tugira.’’

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, mu gusubiza iki kibazo yavuga ko ikibazo akizi kandi ko bari gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo hihutishwe serivisi hanakemurwa ibibazo nk’ibi by’ingutu by’abaturage.

Ati ‘’ Turi kwihutisha gutanga ndetse no kunoza serivisi z'abaturagebinyuze muri buri nzego bireba kugira ngo ibibazo by’ubutaka bw’abaturage bikemuke burundu.’’

Ashimangira ati ‘’Buri muturage wese ugaragaje ko afite ikibazo mu byangombwa bye hakwiye kwihutira kugikemura kugira ngo hafatwe umurongo ufatika bityo abaturage bose bagire uburenganzira buseseye ku mutungo wabo.

Iyi santere iherereye mu murenge wa Busasamana, akagari ka Gasiza, umudugudu wa Mashinga, akarere ka Rubavu, mu kibaya kiri ku rubibi rw’u Rwanda na Congo Kinshasa.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Umukambwe w’imyaka 96 Jean-Marie Le Pen utavuga rumwe na Leta y’Ubufaransa yitabye Imana.

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

Umukecuru w'imyaka 56 y’amavuko yapfiriye mu mugezi wa Muhuta.



Author: Nsengimana Donatien Published: 2024-12-20 11:32:24 CAT
Yasuwe: 56


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Guverineri-yahaye-umurongo-ikibazo-cyingutu-kari-kimaze-imyaka-15-cyarananiranye.php