English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: PSF WESTERN PROVINCE BEACH EXPO 2024 izanye udushya twinshi.

Mu gihe umwaka wa 2024 ugana ku musozo, Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) mu ntara y’Iburengerazuba ku bufatanye n'Intara y'Iburengerazuba rwateguye  ku nshuro ya kabiri Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi, rihuza abashoramari batandukanye n’abaguzi, hamurikwa ibyo bakora bitandukanye.

Iri murikagurisha ryiswe PSF Western Province Beach EXPO 2024 rizabera ku Gisenyi ahazwi nka Public Beach, izatangira ku wa 18 kugeza ku wa 29 Ukuboza 2024, aho rifite umwihariko wo kugaragaza ibikorerwa mu Rwanda cyane ibikorerwa mu ntara y’Iburengerazuba.

Usibye abazaba baje kwigurira ibicuruzwa bimurikwa, abana baba bakeneye kwidagadura, banaryoherwa n’indirimbo z’abahanzi bihebeye mu Rwanda cyane ko bazaba barebana imbonankubone nabo bitaweho nk’uko twabitangarijwe n’Ubuyobozi bwa PSF mu ntara.

Biteganijwe kandi ko hazaba hari abahanzi b'ibyamamare barimo Danny Nanone, Danny Vumbi, Yampano, Kivumbi n’andi mazina akomeye hakiyongeraho abo mu ntara, gusa buri mugoroba ngo bazajya banasusurutswa n’Itorero.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba  Bwana Ernest Nkurunziza, avuga ko PSF Western Province Beach Expo 2024 ishobora gusurwa n’abarenga ibihumbi 3 000, bagera ku bihumbi 10 mu minsi mikuru ya Noheri na weekend cyane.

Ibi abishingira ku mubare munini w’abacuruzi baturutse hirya no hino mu Gihugu no mu mahanga kugeza ubu bamaze kwakira abikorera  barenga 160 barimo n’abanyamahanga 15 mu gihe habura amasaha make ngo Expo 2024 itangire kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024.

Nkurunziza yavuze ko EXPO 2024 kuri iyi nshuro ngo hazagaragazwa serivisi za RDB, hamurikwe imodoka, inganda nyinshi nazo zizaba zigaragaza ibyo zikora n’abagura babihabwe ku giciro nk’icyo ku ruganda.

Abaza muri Expo bemerewe kuza kuva saa Mbili za mu gitondo kugeza saa Yine n’igice z’Ijoro mu minsi isanzwe ndetse no mu mpera z’icyumweru.

Iy’uyu mwaka kandi ni amahirwe ku rubyiruko cyane ko bashobora kubona akazi ari benshi, bijyanye n’uko abamurika baba bashaka ababafasha cyane nk’abanyamahanga babafasha gusobanurira abakiliya ibijyanye n’ibicuruzwa byabo n’indi mirimo.

Ubuyobozi bwatangaje ko kwinjira ari amafaranga 300 Frw ariko atarenze amafaranga 500 y’u Rwanda.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

CAF yatangaje ko tombola ya CHAN 2024 izabera muri Kenya ku wa 15 Mutarama 2025.

Mukasanga Salima na Mutuyimana Dieudonné bazasifura imikino ya CHAN 2024.

CHAN 2024: Amavubi yatsinze Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-17 08:24:19 CAT
Yasuwe: 205


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-PSF-WESTERN-PROVINCE-BEACH-EXPO-2024-izanye-udushya-twinshi.php