English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Umugabo yitwikiye inzu ye nyuma yo kwangira umugore n’abana be kuyinjiramo.

Nshimiyimana Noel  wo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, yitwikiye inzu ye yabanagamo n’umuryango we, aho bikekwa ko yabitewe n’umujinya dore ko yanayishumitse nyuma yo gushaka kugirira nabi umugore n’abana be, bakamuhunga, ubundi akadukira inzu ye akayitwika ikagashya.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025 ahagana saa kumi za mu gitondo, mu Mudugudu wa Ngugu mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu, ni bwo umugabo witwa Nshimiyimana Noel washakanye na Clementine Nyirakamazi, yashumikaga iyi nzu ye.

Amakuru atangwa n’abaturanyi babo, avuga ko bamaze imyaka itatu bafitanye amakimbirane, y’intonganya za buri munsi, ndetse bikaba binashimangirwa n’umugore w’uyu mugabo.

Avuga ko iyi nkongi atari impanuka isanzwe, ahubwo ko byakozwe n’umugabo we, kuko no mu gutwika yahereye ku myenda ye yari iri muri iyi nzu.

Iyi nzu yahiriyemo ibikoresho byose birimo akabati ko mu ruganiriro, intebe n’ameza ndetse n’ibindi bikoresho byose byo mu nzu. Ni mu gihe uyu mugabo yahise atabwa muri yombi.



Izindi nkuru wasoma

Donald Trump na Melania Trump bagaragaje ibyishimo bisendereye nyuma y’umuhango wo kurahira.

TikTok yongeye gukora muri Amerika nyuma y'itegeko rishya rya Donald Trump.

Padiri wa Diyosezi ya Warri yirukanywe nyuma yo gukora ubukwe rwihishwa muri Amerika.

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA URIMO N'INZU MURI RULINDO

Rubavu: Abikorera ku isonga mu kuzahura Etincelles FC: Ubufatanye bushya bwitezweho impinduka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-14 15:51:42 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Umugabo-yitwikiye-inzu-ye-nyuma-yo-kwangira-umugore-nabana-be-kuyinjiramo.php