English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Padiri wa Diyosezi ya Warri yirukanywe nyuma yo gukora ubukwe rwihishwa muri Amerika.

Rev. Fr. Daniel Okanatotor Oghenerukuvwe, wari umupadiri muri Diyosezi ya Warri, muri Nigeria, yakuwe ku mirimo y’ubusaserdoti nyuma yo gukora ubukwe rwihishwa na Dora Chichah mu rusengero rwa Streams of Joy muri Dallas, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki ya 29 Ukuboza 2024.

Nk’uko byatangajwe na Musenyeri wa Warri, Anthony Ovayero Ewherido, mu itangazo ryo ku wa 16 Mutarama 2025, uyu mupadiri yahagaritswe kubera kwica amahame ya Kiliziya Gatolika.

N’ubwo yari yasabye kurekurwa ku nshingano z’ubusaserdoti mu Ugushyingo 2024, ntabwo yatanze ibyangombwa bisabwa ngo ibyo abisabye byemererwe byemewe n’amategeko. Ahubwo, yahisemo kwihutira gukora ubukwe, ibintu byafashwe nk’ubwiyandarike bukomeye.

Amashusho y’ubukwe bwe, yashyizwe ahagaragara n’umuvandimwe w’umugeni, yatumye Diyosezi ifata umwanzuro wo kumuhagarika ku mirimo y’ubusaserdoti no kumwambura uburenganzira bwo kwiyitirira izina rya Padiri.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku Kanoni ya 1394 §1, aho igikorwa cye cyafashwe nk’ikimenyetso cyo kudakurikiza inshingano z’abihaye Imana.

Ni inkuru yateje impaka muri Kiliziya Gatolika ya Nigeria, igaragaza ko amategeko ya Kiliziya atajya ababarira abavogera amahame yayo.



Izindi nkuru wasoma

Impinduka muri Magic FM zasize Sandrine Isheja ari kumvikana mu kiganiro ’Magic Morning’.

RIB yatahuye Musenyeri Samuel ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo wa diyosezi.

Donald Trump na Melania Trump bagaragaje ibyishimo bisendereye nyuma y’umuhango wo kurahira.

Gahunda yo kwirukana abimukira muri Amerika biri mu biraje ishinga Perezida Donald Trump.

TikTok yongeye gukora muri Amerika nyuma y'itegeko rishya rya Donald Trump.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-20 14:56:51 CAT
Yasuwe: 117


Comments

By Anselme on 2025-01-20 08:33:54
 Very good



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Padiri-wa-Diyosezi-ya-Warri-yirukanywe-nyuma-yo-gukora-ubukwe-rwihishwa-muri-Amerika.php