English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Mu kwizihiza umuganura Akagali ka Nengo kahawe moto nyuma yo kwesa imihigo ku rwego ruhanitse

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama mu gihugu hose ni umunsi w'Umuganura, aho Abanyarwanda bagize icyo bageraho baba baganuza abataragize ayo mahirwe ibyo bigatuma ubumwe bw'Abanyarwanda burushaho gusagamba, mu Karere ka Rubavu awo munsi waranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo kuremera abacitse kwicumu ndetse Akagali kahize utundi mu mihigo gahabwa Moto. 

Ni umuhango wabereye mu Mudugudu wa Nyabagobe Akagali ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, ukaba witabiriye n'abayobozi batandukanye barimo Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Dushimimana Lambert, Mayor w'Akarere ka Rubavu Bwana Murindwa Prosper n'abandi bayobozi batandukanye.

Muri uwo muhango, batatu bacitse ku icumu bahawe igishoro cyizabafasha kwikura mu bukene ndetse bakazagira uruhare mu guteza imbere bagenzi babo.

Umwe mu bahawe icyo gishoro witwa Hanyurwimfura Jean Pierre yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba ahawe igishoro kigiye kumufasha mu kuzamura ubushobozi bwe ndetse akazanateza imbere abandi mu gihe azaba amaze kugira aho agera.

Ati"Iki gishoro bampaye kigiye kumbera intangiriro nziza yo kugirango hagire icyo nigezaho, nari narapanze umushinga ngomba kuyakoresha, iki nicyo gihe cyiza cyo kugirango mbishire mu bikorwa kandi ndashimira ubuyobozi bwiza bwita ku baturage bose nk'Abanyarwanda."

Nyuma yo kuremera abacitse ku icumu,habaye igikorwa cyo guhemba Akagali kahize utundi mu kwesa imihigo gahabwa moto nshya izagafasha kwita ku isuku yo muri ako Kagali ariko gasabwa gukora cyane kugirango kazahabwe n'imidoka y'isuku. 

Guverineri Dushimimana Lambert yashimiye Abatuye mu Kagali Ka Nengo abasaba gukomeza umuhate bafite kuko aribo baza imbere mu kwesa imihigo y'ibyo biyemeje ndetse bihaye n'indi mihigo bagomba kwesa.

Ati"Ndabashimira kubwo umuhate mufite utuma mukora mugahiga abandi,ubu abandi nabo barifuza ko bahabwa ibihembo nkibyo mwahawe, bisaba gukora cyane kugirango ubwo mwahawe moto ubutaha muzahabwe imodoka."

Abatuye mu Kagali Nengo nabo bishimiye uyu munsi bavuga ko bashimiye cyane impanuro z'ubuyobozi ko zigiye gutuma bakomeza gushiramo imbaraga kuburyo bazahabwa n'ibindi bihembo bishimishije kuruta Moto bahawe uyu munsi.

Inzira y'umuganura ni imwe muri 18 z'Ubwiru bw'u Rwanda kuva kuri Gihanga I Ngomijana wabaye umwami wa mbere w'u Rwanda.

Umunsi w’Umuganura utegurwa mu buryo bwihariye hibandwa ku mafunguro ya Kinyarwanda arimo umutsima w'amasaka, ibishyimbo n'imboga kenshi bifatirwa ku nkoko iriho urukoma.

Nyuma yo gufata iri funguro, benshi barenzaho icyo kunywa nk’amarwa cyangwa ikigage.

Inzira y'umuganura yakozwe kugeza ahagana mu 1920 ndetse abakoloni b’Ababiligi bageze mu Rwanda mu 1925, ni bwo bahise bakuraho umuganura.

 



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora rwasobanuye uko Nkundineza Jean Paul yakubitiwe muri gereza.

Zambia: Umupolisi yasinze afungura imfungwa 13 ngo zijye kwizihiza umwaka mushya.

General Muhoozi yagaragaje amarangamutima ye nyuma y’urupfu rw’umusirikare wiyahuye.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-02 14:58:47 CAT
Yasuwe: 134


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuAkagali-ka-Nengo-kahawe-moto-nyuma-yo-kwesa-imihigo-ku-rwego-ruhanitse.php