English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu:Sukhoi-25 Indege y’intambara ya RDC yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda

Indege ya Sukhoi-25 yavogereye icyirere cy'u Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 ukuboza 2022 ku isaha ishyira saa tanu z’amanywa nibwo indege y’intambara ya DRC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yagaragaye mu kirere cy’u Rwanda mu karere ka Rubavu iraswa amasasu yo kuyiburira ihita isubira muri Repubilika iharanira Demokarasi ya congo.

Amakuru yizewe agera ku Ijambo.net ni uko iyi ndege ikigera mu kirere cy’u Rwanda abasirikare b’u Rwanda barwanira mu mazi bazwi nka Marine bahise bayikubita ijisho batangira kuyirasaho amasasu yo kuyiburira hanyuma ihita isubira mu gihugu cya RDC.

Abaturage baturiye hafi yaho byabereye by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Gisenyi bahamya ko bumvise ijwi ry’indege igenda hanyuma bahita bumva urusaku rw’amasasu aturika icyakora ntabwo bazi uruhande rwarasaga ayo masasu.

Ubu bwoko bw’indege z’intambara za Sukhoi-25 nizo ingabo za FARDC zirimo kwifashisha mu mirwano ikomeje kuyihuza n’umutwe w’inyeshyamba za  M-23 doreko bivugwako iyi ndege yavogereye ikirere cy’u Rwanda yari ivuye kurasa ibirindiro bya M-23 biherereye hafi ya teritwari ya Masisi.

Mugihe twakoraga iyi nkuru impande zombi ntacyo zabaga zari zatangaza haba kuruhande rw’u Rwanda cyangwa kuruhande rwa RDC.

Si ubwambere cya RDC gikora should be removed by 'ubushotoranyi there is a 7th Ugushyingo 2022 indi Sukhoi-25 aircraft in Rwanda and Rwanda.

 

Yanditswe na EMMANUEL NDAYAMBAJE

Reba video igaragaza uko byagenze

(6) 🔴 NONAHA 🔥INDEGE Y'INTAMBARA YA SUKHOI-25 YA DRC IRASIWE MU KIRERE CY'U RWANDA IBURIRWA - YouTube



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyahanuye indege ya Ukraine, cyinivugana ingabo 410.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.



Author: Ndayambaje Emmanuel Published: 2022-12-28 16:18:53 CAT
Yasuwe: 482


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RubavuSukhoi25-Indege-yintambara-ya-RDC-yongeye-kuvogera-ikirere-cyu-Rwanda.php