English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi:Mu ngo 1000 zabanaga mu makimbirane izisigaye ni 400 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko mu ngo 900 bari bafite zibana mu makimbirane, inyinshi muri zo zabashije kuyavamo kuri ubu hakaba hasigaye ingo 400 zibana mu makimbirane aho usanga umugabo n’umugore bahora mu ntonganya, batumvikana, n’ibindi bibazo bahora bagirana bishingiye ku mpamvu zirimo imitungo, gucana inyuma n’izindi.

Umurenge wa Nkungu, ni umwe mu mirenge ikunze  kugaragaramo amakimbirane yo mu miryango ahanini ashingiye ku mitungo ngo bitewe no kutamenya uburenganzira ku mutungo, ugasanga kutumvikana  bigize ingaruka ku bagize umuryango.

Akagari ka Mataba muri uyu murenge ni ko kaza imbere mu kugira ingo nyinshi ziri mu makimbirane aho ubu hari 12 muri 21 zibarurwa mu murenge wose. Impamvu ngo harimo n'ubushoreke.

Hari umuryango wo muri aka kagari, umaze imyaka itanu mu makimbirane, ndetse kumvikana biracyagoye kubera imitungo umugabo yagurishije umugore atabizi

Si uyu gusa kuko n'aba bandi dusanze ku murenge bazanye ibibazo byabo nabo bari gupfa imitungo irimo ishyamba ,amasambu n'ibindi.

Abaturage bemeza ko aya makimbirane akenshi ngo usanga agira ingaruka ku bagize umuryango abana ntibige neza ndetse hakaba n'abarwara imirire mibi Kandi imitungo bayifite

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkungu,  Habimana Emmanuel, avuga ko kenshi usanga hari abatazi uburenganzira ku mitungo ari yo mpamvu buri wakane baganiriza abafitanye amakimbirane ariko banigisha cyane abagiye kurushinga ngo bazubake Ingo babisobanukiwe

Umwaka ushize warangiye uyu murenge ufite Ingo 36 ziri mu makimbirane ubu bafite 21.

Ku rundi ruhande ariko, bigenda bihindagurika kuko hari abayavamo abandi bayajyamo. Mu karere ka Rusizi ubu hari imiryango 455 iri mu makimbirane yasigaye muri 945 bari bafite muri uyu mwaka urangiye.

 



Izindi nkuru wasoma

Rusizi:Mu ngo 1000 zabanaga mu makimbirane izisigaye ni 400

Guverinoma y'u Rwanda yashikirije iya Zambia inkunga y'ibigori ingana na toni 1000

Hafashwe ibiro bine n'udupfunyika 1000 tw'urumogi mu turere twa Nyamasheke na Rubavu

DRC:Abantu barenga miriyoni 1 banduye Malariya muribo 1000 irabahitana

DRC:Iburanisha ku makimbirane ashingiye ku matora y’abadepite ryatangiye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-23 11:56:38 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RusiziMu-ngo-1000-zabanaga-mu-makimbirane-izisigaye-ni-400-.php