Ruto yavuze ko Kenya igiye kujya mu bihe bibi bitigeze kubaho bitewe n'imyenda ifite
Perezida wa Kenya William Ruto avuga ko iki gihugu kigomba kuzafata inguzanyo nyinshi kugira ngo leta ikomeze gukora, nyuma yuko umushinga w'itegeko ry'ingengo y'imari wanzwe cyane n'abaturage uburijwemo, wari gutuma leta ibona amafaranga menshi avuye mu misoro.
Ku wa gatatu w'icyumweru gishize, Perezida Ruto yavuze ko azareka uwo mushinga w'itegeko urimo imisoro y'inyongera itavugwaho rumwe, nyuma y'imyigaragambyo yiciwemo abantu yatumye igice cy'inteko ishingamategeko gikongezwa.
Ariko ku cyumweru Ruto yavuze ko kureka uwo mushinga w'ingengo y'imari byasubije igihugu inyuma ho imyaka ibiri, ubwo yasobanuraga ikibazo cyo gushobora kubona imisoro y'inyongera, mu gihe igihugu cyiremetse (cyikoreye) umuzigo w'umwenda (ideni) munini cyane.
Yavuze ko ibi bivuze ko Kenya bizayisaba kuguza tiriyari imwe y'amashilingi (angana na miliyari 7.6 z'amadolari y'Amerika) kugira ngo ishobore gutuma leta ibasha gukora".
Iyo ni inyongera ya 67% ku byari biteganyijwe.
Ariko yanavuze ko arimo gutekereza ku kugabanya amafaranga leta ikoresha mu nzego zitandukanye, harimo no mu biro bye, no kugabanya amafaranga agenerwa urwego rw'ubucamanza n'ubutegetsi bw'uturere.
Abigaragambya benshi banze iyongerwa ry'imisoro bavuga ko ayo mafaranga y'inyongera yari gupfushwa ubusa.
Iyo misoro y'inyongera yari yitezwe guha igihugu miliyari hafi 350 z'amashilingi ya Kenya, mu gihe miliyari hafi 600 z'amashilingi zari kuva mu nguzanyo.
Perezida Ruto avuga ko izo ngamba zari ziteganyijwe zo kongera imisoro zari zijyanye n'umuhate wa leta wo kugabanya umuzigo w'imyenda igihugu gifite wa miliyari zirenga 80 z'amadolari y'Amerika. Hafi 60% by'amafaranga Kenya ikura mu misoro ajyanwa mu kwishyura imyenda.
Aganira n'abanyamakuru mu ijoro ryo ku cyumweru, Ruto yagize ati: "Maze igihe nkora cyane ngerageza gukura Kenya mu mutego w'umwenda... Biroroshye kuri twe, nk'igihugu, kuvuga ngo: 'Reka twange umushinga w'itegeko ry'ingengo y'imari.' Ibyo ni byiza.
"Ndetse navuze n'umutima mwiza ko tuzareka umushinga w'itegeko ry'ingengo y'imari, ariko bizagira ingaruka zikomeye cyane."
Ruto yavuze ko kwanga ingengo y'imari bizagira ingaruka ku guha akazi abarimu 46,000 bo mu cyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye bari basanzwe bakorera kuri kontaro z'igihe gito, ndetse ko bizagira ingaruka no ku gutanga ubuvuzi.
Yavuze ko leta ye itazashobora gufasha aborozi, abahinzi b'ibisheke (ibikaju mu Kirundi) n'abahinzi b'ikawa, harimo nko kwishyura imyenda inganda zabo n'amakoperative yabo arimo, nkuko byari byateganyijwe.
Ariko yavuze ko arimo kwiga ku bibazo byagaragajwe n'abadashyigikiye umushinga w'itegeko ry'ingengo y'imari, nko kugabanya amafaranga ibiro bye bikoresha no gukuraho ingengo z'imari zikoreshwa n'umugore we n'umugore wa visi perezida.
Aya magambo ya Perezida Ruto ku gufata izindi nguzanyo yanenzwe. Impuguke mu bukungu Odhiambo Ramogi yabwiye BBC ko atari ngombwa cyangwa ngo bibe birimo ubushishozi gufata izindi nguzanyo kuko ibi bizashyira Kenya "mu mwanya mubi cyane kurushaho w'ibibazo by'imyenda".
Yavuze ko amagambo ya Ruto ku kugabanya amafaranga akoreshwa na leta atagaragaza kwiyemeza kuko mu cyumweru gishize yari yashyize umukono kuri gahunda z'amafaranga yo gukoresha zigahinduka itegeko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show