English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubusuwisi bwashizeho ibihembo biryoshye ku muntu washobora gukura ibisasu mu biyaga

Igihugu cy'Ubusuwisi cyashizeho akayabo k'amadorari ku bantu baziyemeza kwinjira mu mazi y'ibiyaga nka Lucerne, Thun na Neuchâtel biherereye muri icyo  gihugu cy’Ubusuwisi, bivugwako byuzuyemo ibisasu bipima toni zibarirwa mu bihumbi bikaba biryamye hasi muri ibyo biyaga.

Mu gihe cy’imyaka yashize, igisirikare cy’Ubusuwisi cyakoresheje ibiyaga nk’ahantu ho kujugunya ibisasu bishaje, cyizeye ko bishobora kuhashangukira mu mutekano.

Mu kiyaga cya Lucerne honyine, bigereranywa ko hari toni 3,300 z’ibisasu, na toni 4,500 z’ibisasu mu mazi y’ikiyaga cya Neuchâtel, igisirikare cy’Ubusuwisi kirwanira mu kirere cyakoresheje mu myitozo yo gutera ibisasu kugeza mu mwaka wa 2021.

Bivugwa ko bimwe muri ibyo bisasu biri mu ntera iri hagati ya metero 150 na metero 220 mu bujyakuzimu, ariko ibindi byo mu kiyaga cya Neuchâtel byo biri muri metero esheshatu cyangwa zirindwi munsi y’amazi.

None ubu, urwego rwa gisirikare rw'Ubusuwisi rurimo gutanga amafaranga 50,000 y'Ubusuwisi (angana na miliyoni 77 mu mafaranga y'u Rwanda) nk'igihembo ku muntu watanga igitekerezo cyiza cy'uburyo ibyo bisasu byakurwamo.

Ibitekerezo bitatu bya mbere byiza by'uburyo bw'igisubizo cyirambye  kandi kitangiza ibidukikije cyo gukuramo ibyo bisasu, bizasaranganya icyo gihembo – ariko igikorwa cyo kubikuramo mu mutekano cyitezwe kuzatwara za miliyari.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Ubusuwisi bwashizeho ibihembo biryoshye ku muntu washobora gukura ibisasu mu biyaga

Umuntu wa mbere mu Rwanda yabazwe ikibyimba cyo mu bwonko mu buryo budasanzwe

Dore ibisabwa kugirango umuntu atange ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri

DRC:Gushyingura abahitanywe n'ibisasu byatewe i Bweremana byashizwe mu kwezi gutaha



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-18 16:26:25 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubusuwisi-bwashizeho-ibihembo-biryoshye-ku-muntu-washobora-gukura-ibisasu-mu-biyaga.php