Rutsiro: Umusore arahigwa bukware nyuma yo gukekwaho gusambanya abana 2 mu ishyamba
Mu Murenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, haravugwa inkuru ibabaje y’umusore w’imyaka 20 ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 13, ubwo bari bagiye gutashya inkwi mu ishyamba rya Gatoto. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 2 Gicurasi 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Bwana Mpirwa Migabo, yahamirije IGIHE iby’aya makuru, avuga ko bakeka ko uyu musore yahise atoroka nyuma yo gukora icyaha, ariko ko inzego z’umutekano zatangiye kumushakisha ku buryo bukomeye.
Yagize ati: “Ni byo koko uwo musore akekwaho gusambanya abana babiri barimo ufite imyaka 13 n’undi w’imyaka 12. Abo bana yabasanze mu ishyamba rya Gatoto ubwo bari bagiye gutashya inkwi, aza kubafata ku ngufu. Bahise bataha bajya kwa Mudugudu, natwe duhamagazwa dutangira gukurikirana.”
Abo bana bahise bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyabirasi, hanyuma boherezwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo bakorerwe isuzuma n’ubundi bufasha bukwiriye.
Migabo yasabye abaturage kwitandukanya n’ingeso mbi zirimo gusambanya abana, yibutsa ko ubutabera buzahanisha igihano gikwiye uwo ari we wese uhamijwe icyaha nk’iki.
Inzego z’umutekano ziri gukorana bya hafi n’abaturage mu gushaka uwo musore kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.
Nsengimana Donatien |Ijambo.net
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show