English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro:Perezida w'Abacuruzi ba Gakeri ashinja uwahoze ari umugore we  uburiganya bugamije kunyereza umutungo

Perezida w'Abacuruzi bo muri Santere ya Gakeri Twagirayezu Anastase bakunze kwita  Muzungu arashinja uwahoze ari umugore we Hakuzwemariya Bibiyana uburiganya bugamije kunyereza umutungo bagombaga kugabana nyuma ya Gatanya.

Byatangiye kuwa 14 Ukuboza 2023 muri santere ya Gakeri mu karere ka Rutsiro Intara y'Iburengerazuba ubwo Hakuzwemariya yagombaga gufatirwa ibicuruzwa yari asangiye n'umugabo we byari mu iduka.

Igikorwa cyatangiye bigoranye kuko umuhesha w'Inkiko w'umwuga yaje ku iduka asanga rifunze biyambaza Imashini zica inzugi,ariko ku itegeko Hakuzwemariya arafungura igikorwa kiratangira.

Bakimara kugera mu iduka nibwo hatangiye igisa no gushaka kunyereza ibimenyetso by'umutungo aho byatangiye umugore agaragaza ko ibicuruzwa biri mu iduka ari ibya Kampani Amahoro M&F Ltd ahuriyeho n'Umuryango we.

Nyuma abonye umuhesha w'inkiko akomeje kubarura ibigabanwa nibwo yazanye iturufu ko yahawe gucunga umutungo nk'umukozi ari nayo mpamvu bamusanze mu iduka. Gusa ibirango n'amazina ya Muzungu yari kuri bimwe mu bicuruzwa.

Mu kiganiro Hakuzwemariya Bibiyana  yagiranye n'IJAMBO yashimangiye ko umutungo uwahoze ari umugabo we yaje gufatira ari kumwe n'umuhesha w'inkiko ari Uwa Kampani Amahoro M&F Ltd.

Agira ati:"umutungo bafatiriye ni uwa Kampani duhuriyeho n'abanyamuryango batandukanye kuko njye dutandukana twarumvikanye muha amafaranga make,ajyana imodoka, ubwumvikane urukiko rwarabwakiriye numvaga byararangiye dukeneye kurenganurwa buriya ashaka kudushora mu manza ".

Arakomea ati "Tugitandukana nafungishije TIN twakoreragaho abavandimwe bamfasha gushinga Kampani bampa akazi".

Dusabinema Alphonsine ni umunyamuryango wa Amahoro M&F Ltd yagize ati:"hashize igihe aba bantu bagiranye amakimbirane baje gutandukana,nyuma tubonye umuvandimwe agiye kwicwa n'inzara twashinze Kampani tumuha akazi kugira ngo abone ibitunga abana, turasaba ubutabera kuko twatunguwe no kubona ibyacu bijyanwa."

Hakuzwemariya Bibiyana yaje kwemera ko umutungo ari uwe 

Iki gikorwa cyo kugabana cyabaye kuwa 14  Ukuboza 2023 guhera mu gitondo kugera ahagana I saa yine z'ijoro ariko ku munsi wakurikiyeho kuwa 15 Ukuboza 2023  Hakuzwemariya Bibiyana afashijwe n'umwunganira mu mategeko Me Mutaguma Anastase  Robert  Banditse basaba ko umutungo wafatiriwe wasubizwa bitarenze amasaha 24.

Ni inyandiko yandikiwe Me Irambona Laure Marie Florance umuhesha w'inkiko w'umwuga ifite impamvu "Gusaba gukuraho ifatira ku mutungo wa Hakuzwemariya Bibiyana wafatiriwe taliki ya 14  Ukuboza 2023 saa 20h20 z'ijoro" ibaruwa IJAMBO rifitiye Kopi rigaragaza ko umutungo ari Uwa Bibiyana wafatiriwe bitemewe n'amategeko.

Twagirayezu Anastase bakunze kwita Muzungu yemeza ko mu bwumvikane bwabaye bamuhayemo miliyoni imwe gusa mu iduka rifite agaciro ka miliyoni 60 bagombaga kugabana ari nayo mpamvu yafashe umwanzuro wo gushaka umuhesha w'inkiko umurangiriza urubanza kuko ibyo bumvikanye bitashizwe mu bikorwa ndetse n'indi mutungo yagombaga guhabwa ngo ntiyayuhawe.

Agira ati:"umugore yaranyanze ashaka no kunyica anteye icuma mu Santere ya Gakeri, yakoresheje ibishoboka byose ajya no mu bapfumu ndabimenya,nafashe icyemezo cyo guhunga abana barankurikira tuba mu bukode.

Urukiko rwaciye urubanza ategekwa kuduha ibidutunga ntiyabyubahuriza,ndemera ko twumvikanye guhagarika urubanza ariko ntabwo byashizwe mu bikorwa ngo ibyo ngomba gutwara mbibone yabikoresheje uko ashaka wenyine.

Twumvikanye ko ibyemejwe n'urukiko bigiye gushirwa mu bikorwa, ariko duhereye ku nzu yatejwe Cyamunara kubera amakosa ye twari twarabyanze,iduka rya miliyoni 60 twumvikanye ko azampa igice nabonye miliyoni imwe gusa,yarakoze atera imbere aguramo inzu ya miliyoni 14 aho kunyishyura.

Iduka yashinganishijwe yagombaga kujya aduhamo ibidutunga niryo ryafatiriwe uyu munsi ngo mpabwe ubutabera." 

Agira ati:"nasabye ubutabera nkeneye guhabwa n'ibyo natsindiye kuko umugore yaranyirukanye ndahunga njya mu bukode,kugeza ubu ndi kwicwa n'inzara abana babayeho nabi kubera kubura amafaranga ,mama wabo ntabwo yubahiriza ibyo urukiko rwamutegetse."

Urubanza rw'Ubutane hagati ya Muzungu na Bibiyana rufite nimero 00207/2021/TB/GIH rwo kuwa  29  Mata 2022 biteganyijwe ko nyuma yo gufatira imitungo ababuranyi bazumvikana uburyo bwo kugabana kugirango buri wese asigarane uruhare rwe.



Izindi nkuru wasoma

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Umugore n'abana be batanu bishwe n'ibiryo

William Ruto arashinja umuryango Nyamerika gutera inkunga imyigaragambyo

Umugabo n'umugore batahuwe bashaka kugurisha umwana wabo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-25 09:51:51 CAT
Yasuwe: 211


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RutsiroPerezida-wAbacuruzi-ba-Gakeri-ashinja-uwahoze-ari-umugore-we--uburiganya-bugamije-kunyereza-umutungo.php