English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

William Ruto  arashinja umuryango Nyamerika (FF) gutera inkunga imyigaragambyo

Perezida wa Kenya, William Ruto yashinje Umuryango Nyamerika w’abagiraneza wa Ford Foundation gutera inkunga imyigaragambyo imaze iminsi muri Kenya.

Ni ibirego Perezida Ruto yatangarije i Nakuru mu Burengerazuba bwa Kenya, ubwo yari amaze gutangiza imwe mu mishinga y’iterambere iri gukorerwa muri icyo gice.

Yavuze ko Ford Foundation ari yo itera inkunga amatsinda amaze iminsi ayoboye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu bice bitandukanye bya Kenya.

Nubwo atagaragaje ibimenyetso by’ibyo birego, Perezida Ruto yavuze ko azagaragaza n’indi miryango itari iya leta yagize uruhare mu gushyigikira imyigaragambyo isenya igihugu.

Ati “Turashaka kubaza Ford Foundation ngo ni izihe nyungu ifite mu gutanga amafaranga yo gutera inkunga imyigaragambyo?.”

Mu magambo y’Igiswahili Perezida Ruto, yavuze ko “tugiye guhamagaza uwo muryango, tuwubaze niba udasha ko demokarasi yogera muri Kenya. Tuwubaze niba ushaka gukomeza gutera inkunga imyigaragambyo? Nibahagarike cyangwa bazinge utwabo.”

Ni ibirego bishobora kuzahaza umubano wa Kenya n’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi.

Icyakora Ford Foundation yabyamaganiye kure, igaragaza ko itigeze igira uruhare mu bikorwa byo gutera inkunga imyigaragambyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu itangazo washyize hanze, uyu muryango wagize uti “Ntabwo twigeze dutera inkunga imyigaragambyo imaze iminsi iba, ishingiye ku kutemera umushinga w’itegeko [ryo kongera imisoro]. Iyo dutera inkunga ntitujya tugira uruhande tubogamiraho rwaba rushingiye no ku mpamvu za politiki.”

Uyu muryango wavuze ko imyaka 60 ishize ugira uruhare mu guteza imbere imishinga myinshi iteza imbere ibihugu byo mu Karere, bityo ko itakwijomba icumu mu kirenge isenya ibyo yagize uruhare mu kubaka.

 



Izindi nkuru wasoma

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Umuryango w'abantu batanu wapfiriye mu mpanuka y'imodoka

Imyigaragambyo y'urubyiruko yaburijwemo muri Tanzania

William Ruto yashimye Perezida Kagame warahiriye manda nshya yo kuyobora u Rwanda

FIFA yasohoye urutonde rw'ibibuga bizakinirwaho igikombe cy'isi cya 2030



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-17 23:00:52 CAT
Yasuwe: 98


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/William-Ruto--arashinja-umuryango-Nyamerika-gutera-inkunga-imyigaragambyo.php