William Ruto arashinja umuryango Nyamerika (FF) gutera inkunga imyigaragambyo
Perezida wa Kenya, William Ruto yashinje Umuryango Nyamerika w’abagiraneza wa Ford Foundation gutera inkunga imyigaragambyo imaze iminsi muri Kenya.
Ni ibirego Perezida Ruto yatangarije i Nakuru mu Burengerazuba bwa Kenya, ubwo yari amaze gutangiza imwe mu mishinga y’iterambere iri gukorerwa muri icyo gice.
Yavuze ko Ford Foundation ari yo itera inkunga amatsinda amaze iminsi ayoboye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu bice bitandukanye bya Kenya.
Nubwo atagaragaje ibimenyetso by’ibyo birego, Perezida Ruto yavuze ko azagaragaza n’indi miryango itari iya leta yagize uruhare mu gushyigikira imyigaragambyo isenya igihugu.
Ati “Turashaka kubaza Ford Foundation ngo ni izihe nyungu ifite mu gutanga amafaranga yo gutera inkunga imyigaragambyo?.”
Mu magambo y’Igiswahili Perezida Ruto, yavuze ko “tugiye guhamagaza uwo muryango, tuwubaze niba udasha ko demokarasi yogera muri Kenya. Tuwubaze niba ushaka gukomeza gutera inkunga imyigaragambyo? Nibahagarike cyangwa bazinge utwabo.”
Ni ibirego bishobora kuzahaza umubano wa Kenya n’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Isi.
Icyakora Ford Foundation yabyamaganiye kure, igaragaza ko itigeze igira uruhare mu bikorwa byo gutera inkunga imyigaragambyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Mu itangazo washyize hanze, uyu muryango wagize uti “Ntabwo twigeze dutera inkunga imyigaragambyo imaze iminsi iba, ishingiye ku kutemera umushinga w’itegeko [ryo kongera imisoro]. Iyo dutera inkunga ntitujya tugira uruhande tubogamiraho rwaba rushingiye no ku mpamvu za politiki.”
Uyu muryango wavuze ko imyaka 60 ishize ugira uruhare mu guteza imbere imishinga myinshi iteza imbere ibihugu byo mu Karere, bityo ko itakwijomba icumu mu kirenge isenya ibyo yagize uruhare mu kubaka.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show