English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rwanda:itandukana rya Charly na Nina ryamenyekanye

 

Abakobwa babiri bari bagize itsinda rya Charly na Nina ryari rimaze igihe ritumvikana mu muziki bamaze gutangaza ko batandukanye.

Itsinda rya charly na Nina ryatangiye umuziki muri 2013 nibwo aba bakobwa biyemeje gutangira kuririmbana nk’itsinda nyuma y’imyaka itari mike baririmbira mu tubyiniro dutandukanye hano muri Kigali ndetse no gufasha abahanzi babaga bitabiriye irushanwa rya PGGSS.

Nyuma yo gutangira kuririmbana nk’itsinda aba aba bakobwa berekanye ingufu nyinshi cyane ndetse n’ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru aho bagiye bakora indirimbo nyinshi zigakundwa nk’ Indoro, Owooma, Face to Face, Komeza unyirebere, Zahabu, Agatege. Aha bakaba bari baratangye gukorana na Muyoboke Alex nk’Umujyanama wabo .

Kugeza ubu Charly na Nina bamaze gutandukana ndetse abakurikiranira hafi iby’umuziki bahamya ko ari ibintu bimaze igihe kinini byaragizwe ibanga rikomeye kuko nta n’umwe muri bo urifuza kugira icyo avuga ku itandukana ryabo.

Ibi bije nyuma yaho mu mwaka wa 2018 batandukanye na Muyoboke Alex wari umaze kubafasha guteza imbere muzika yabo ku rwego rugaragarira buri wese ndetse ko bagiye gutangira kwikorana bafatanyije n’inshuti zabo nk’uko babyeretse itangazamakuru muri Kanama 2018.

Kuva muri uwo mwaka batandukana na Muyoboke aba bakobwa batangiye kujya bakorana bya hafi ba bamwe mu nshuti zabo nka Rwema Denis ndetse na Dj Pius nubwo batamaranye kabiri kuko bageze aho bakomeza kwikorana ariko bigenda bigaragara y’uko aba bakobwa batagifite umuvuduko nkuko batangiranye.

Nyuma yaho bagiye bagirana utubazo hagati yabo muri iyo myaka yakurikiye kugeza ubu benshi mu bakunzi babo bakaba bibazaga aho aba bakobwa baba bari.

Amakuru atugeraho dukesha umwe mu nshuti zabo za hafi yadutangarije ko aba bakobwa ubu batagikorana kubera ubwumvikane buke hagati yabo.

Yashimangiye ko icyabiteye ari uko umwe muri bo yafashe gahunda yo kujya gukora indirimbo atabwiye mugenzi we bikaba byahise bituma buri wese atangira urugendo rushya ku giti cye.

 



Izindi nkuru wasoma

INYANDIKO ISABA GUSENYA INZU NO KUGABANA AMATEGURA BYA JUMENYIMANA Jeanine na NISHIMWE Penina

ITANGAZO RYA MUTUYIMANA Penina RISABA GUHINDURA AMAZINA RINYUJIJWE MU KINYAMAKURU IJAMBO

ITANGAZO RYA MUTUYIMANA Penina RISABA UIDNURA AMAZINA RINYUJIJWE MU KINYAMAKURU IJAMBO

Charly na Nina basabye Abanyecongo Kwikingiza COVID-19 mbere yo gutarama muri Festival Amani

Rwanda:Itandukana rya Charly na Nina ryamenyekanye



Author: Chief Editor Published: 2021-05-10 14:15:00 CAT
Yasuwe: 514


Comments

By Gatesi jody on 2021-07-31 15:42:51
 nibasubirane kuko biteye isoni batarikumwe



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RwandaItandukana-rya-Charly-na-Nina-ryamenyekanye.php