Spotify Nigeria2024: Asake ahigitse abafatwa nk’ibishyitsi mu muziki wa Nigeria.
Umuhanzi wo muri Nigeria Ahmed Ololade uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Asake, ayoboye urutonde rw’abahanzi bumvishwe cyane muri uyu mwaka ku rubuga rwa Spotify Nigeria.
Nk’uko urutonde rubigaragaza, Asake ari imbere y’abarimo Burna Boy, Rema, Davido n’abandi basanzwe bafatwa nk’ibishyitsi mu muziki wa Nigeria.
Asake kuba yaje ku mwanya wa Mbere mu bumvishwe cyane, abikesha album yasohoye muri uyu mwaka yise ‘Lungu Boy’ yakunzwe cyane, ndetse akaba yaranayikoreye ibitaramo bizenguraka Isi.
Mu bitaramo bitakibagirana byo kumurika iyi album, harimo igitaramo cy’amateka cyo ku wa 21 Nzeri 2024 yakoreye mu nyubako ya 02 Arena mu Bwongereza cyakubise kikuzura, akaba yari n’inshuro ya Kabiri yujuje iyi sitade.
Abandi bahanzi bari kuri uru rutonde barimo BNXN, ODUMODUBLVCK, Shallipopi, Davido, na Young Jonn, berekana ubudasa butandukanye bw'impano z'umuziki zo muri Nigeria ziganje ahantu hose kandi hanyuranye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show