Umunyabigwi mu muziki Mowzey Radio yari yaravuze aho azashyingurwa mbere yo gupfa.
Umunyabigwi mu muziki wa Uganda nyakwigendera Mowzey Radio, mbere yo kwitaba Imana yari yaravuze aho azashyingurwa nubwo atari ko byaje kugenda.
Bushingtone usanzwe utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse agategura n’ibitaramo muri Uganda, niwe wahishuye aya makuru.
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, yavuze ko Radio yifuzaga ko bazamushyingura ahazwi nka ‘Kololo Independence Grounds’ cyangwa ku nzu ndangamurage ya Uganda.
Icyakora, ubwo uyu muhanzi yitabaga Imana, nta na hamwe yashyinguwe muri aho ho yifuzaga, dore ko yashyinguwe ku ivuko muri ‘Kagga Nakawuka’.
Kugira ngo ashyingurwe bikaba byarateje impaka mu muryango we, dore ko ababyeyi be bari baratandukanye buri umwe agashaka ko yashyingurwa aho yifuza.
Mowzey Radio wamenyekanye mu itsinda rya GoodLife aririmbana Weasel Manizo, yitabye Imana ku wa 01 Gashyantare 2018.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show