English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Tanasha Donna yahishuye ko yicuza kuba yarabyaranye a Diamond Platnumz


Yves Iyaremye. 2020-04-26 15:07:16

Tanasha Donna Oktech wahoze akundana na Diamond Platnumz yahishuye ko ubu yicuza kuba yarabyaranye n’uyu muhanzi cyane ko atari yiteguye kuba yaba mubyeyi vuba. Nyuma yo kubyarana na Diamond Platnumz umwana w’umuhungu mu Kwakira 2019, muri Werurwe 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’uko aba bombi batandukaniye.

Tanasha Donna aganira n'igitangazamakuru cya Grobal Publishers yavuze ko yicuza kuba yarabyaranye na Diamond, ngo yakabaye yarafashe umwanya wo kumwigaho.

Yagize ati"nakabaye naritonze sinkunde Diamond cyane, nakabaye narabanje kumenya imico ye. Nisanze namaze gutwita, ukuri sinari niteguye kuba naba umubyeyi."

Tanasha yakomeje avuga ko ikintu cya mbere cyahise kimuza mu mutwe ari ugukuramo iyo nda yari atwite.

"Natekereje ko kurangiza ikibazo ari ugukuramo inda, ariko ndashima Imana ko ntabikoze."

Tanasha Dona nyuma yo gutandukana na Diamond ni kenshi yagiye avuga ko atifuzaga gutandukana na we cyane ko atashakaga ko umwana we yakura adafite se, ariko nyuma yo kubona ko Diamond we ntacyo yitayeho yahisemo kumusiga nyuma y’imyaka igera muri 2 bakundana cyane ko Diamond mbere yo gukundana na Tanasha yari amaze gutandukana na Zari bafutanye abana babiri.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

 



Izindi nkuru wasoma

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Mukasanga Salima na Mutuyimana Dieudonné bazasifura imikino ya CHAN 2024.

Ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba bwemereye abikorera gukomeza kubashyigikira.

Ibisambo bibiri byaguwe gitumo bimaze kubaga ihene bikayikuraho ururhu.

Rutahizamu ukomeye wakiniye Manchester City yatorewe kuba Perezida wa Georgia.



Author: Yves Iyaremye Published: 2020-04-26 15:07:16 CAT
Yasuwe: 940


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Tanasha-Donna-yahishuye-ko-yicuza-kuba-yarabyaranye-a-Diamond-Platnumz.php