English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

The Ben na Diamond bagiye guhurira mu nyubako ya "Capital One Arena" yakira abantu 20.000

Abahanzi batandukanye biganjemo abo muri Afurika y'Ibirasirazuba bategerejwe mu gitamo cyizabera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 24 Gicurasi 2024, cyikazabera mu nzu y'imyidagaduro  ya "Capital One Arena" yakira abantu 20.000.

Abahanzi bamaze kumenyekana ko bazitabira icyo gitaramo barimo The Ben(Rwanda), Daimond(Tanzania), Otile Brown(Kenya), Innoss B(DR Congo), Suldaan Seeraar(Somalia), John Frog, Luda(Ethiopia), Calvin(Kenya), Li John(Rwanda), Si(Uganda), Fab(Burundi), Vegas(Kenya), E Money(South Sudan), Nelson Amazing(Tanzania), Onyx(Rwanda), LijMiic(Ethiopia), Oc Osilliation(Zambia), Nandy(Tanzania) na Shinski wo muri (Kenya)

Iyi nyubako ya "Capital One Arena" yakira abantu ibihumbi 20 ikaba yaratashwe mu 1997  kandi ikaba yakira ibitaramo bikomeye ndetse n'imikino mpuzamahanga.

Iyi nyubako yagiye yakira ibitaramo by'abahanzi bafite amazina akomeye kuri iy'isi.

Abo twavuga barimo Drake,Usher,Tylor Swift,Lady Gaga,Madonna,Mariah Carey Shkira,Britney,Beyonce,Elton John n'abandi benshi.

Uretse iki gitaramo cya "Colors of the East Festival and Weekender" giteganijwe kubera muri iyo nyubako, hari ibindi bitaramo biteganijwe kubera muri iyi nyubako kugeza  mu Ugushyingo 2024.

Muri ibyo bitaramo bizaba nyuma ya "Colors of the East Festival and Weekender"  twavugamo igitaramo cya  Chris Brown giteganyijwe kuva tariki ya 2-3 Nyakanga 2024,icya Janet Jackson cyo ku wa 12 Nyakanga 2024,Miss Elliott afatanyje na  Ciara ndetse na Busta Rhymes ku wa 8 Kanama 2024.

Ibyo bitaramo bizakomeza tariki ya 14 Kanama ubwo Jennifer Lopez azaba ahataramira mbere yuko Usher ahagera kuva tariki ya 20-21 Kamana 2024.

Abahanzi bamaze kwishyura  "Capital One Arena"  kugirango bazayikorerero ibitaramo bamaze kuba benshi gusa abandi tutakwibagirwa barimo Justin Timberlake uzahataramira mu Ukwakira 2024 na Shakira uzaba uhataramira mu Gushyingo 2024.



Izindi nkuru wasoma

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko uwishe abantu 15 muri New Orleans yahoze mu ngabo z’Igihugu.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.

Abantu 11 bakomerekera mu mpanuka y’imodoka, harakekwa uburangare bwa shoferi.

Sam Karenzi na Kazungu Clever bagiye gukorana kuri Radio “Oxygène” nyuma yo gusezera kuri FINE



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-24 11:09:05 CAT
Yasuwe: 355


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/The-Ben-na-Diamond-bagiye-guhurira-mu-nyubako-ya-Capital-One-Arena-yakira-abantu-20000.php