Trump agiye kuyobora isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Kagame na Tshisekedi
Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bose bemeye kandi bishimiye intambwe iri guterwa mu biganiro bigamije kurangiza burundu umwiryane umaze imyaka mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu kiganiro yahaye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, Boulos yavuze ko impande zombi zatanze imbanzirizamushinga z’amasezerano y’amahoro, kandi ko Leta Zunze Ubumwe za America zitegereje ibitekerezo bya nyuma bizashyirwa muri ayo masezerano ategerejwe gushyirwaho umukono na Perezida Kagame na Tshisekedi.
Boulos yagize ati: “Ni ibintu byo kwishimira. Bombi bashishikajwe no gukorana natwe, ndetse na Qatar n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kugira ngo hagerwe ku masezerano y’amahoro arambye.”
Yongeyeho ko kuri uwo munsi yavuganye n’abakuru b’ibihugu byombi, bagasuzuma ibyo bagomba kunoza muri ayo masezerano. Yatangaje ko nubwo hakiri ibintu bike bigomba kongerwamo no kunozwa, yizeye ko byose bizaba byarangiye mu byumweru bicye biri imbere.
Biteganyijwe ko amasezerano azasinyirwa muri White House mu muhango uzayoborwa na Perezida Donald Trump ubwe, aho ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi bazabanza guhura i Washington mu cyumweru cya gatatu cya Gicurasi, kugira ngo banonosore iby’ayo masezerano.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na mugenzi we wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ni bo bazabanza guhura mbere y’uko Perezida Kagame na Tshisekedi bashyira umukono ku masezerano ategerejwe n’isi yose.
Iyi ntambwe ifatwa nk’ikimenyetso cy’uko hari icyizere gishya mu rugendo rwo kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho intambara mu Burasirazuba bwa Congo imaze imyaka irenga 25 ikomeje kugira ingaruka ku baturage b’ako karere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show