English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Turahirwa Moses  washinze'Moshions' yitabye urukiko

Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya 'Moshions' yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo aburanishwe ku byaha aregwa.

Ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano mu byangombwa bye, aho ngo yiyise igitsina gore kandi mu byangombwabye ndangamimerere ari igitsina gabo.

Anashinjwa kandi gukoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi.

Moses yamamaye cyane mu gukora imyenda ikorerwa mu Rwanda 'made in Rwanda' izwi nka Moshions irangwa n'udushushanyo tw'imigongo.

Ni imyambaro yamamaye cyane kuko n'abenshi mu bayobozi b'Igihugu n'abandi bifite bagaragaye bayambaye mu bihe bitandukanye

Yanagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga ari guceza yambaye ubusa, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakamushinja ubutinganyi, we yiregura avuga ko ari amashusho ya filimi bateguraga yagiye hanze atabizi.

Afungwa by'agateganyo iminsi 30 yari yajuriye ko ashaka kuburana kare ariko urukiko ntirwabyemera.

 



Izindi nkuru wasoma

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

Uwibye shene ya YouTube ya YAGO yabihamijwe n'urukiko aranahanwa

RDC/Goma:Urukiko rwa gisirikare rwaciye urubanza rwa mbere rutanga igihano cy'urupfu

APR FC mu gahinda kenshi umutoza wayo yitabye Imana

Urukiko rwasabiye Dr Rutikanga Venant guhanishwa gufungwa burundu



Author: Chief Editor Published: 2023-06-12 11:08:31 CAT
Yasuwe: 270


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Turahirwa-Moses--washinzeMoshions-yitabye-urukiko.php