English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda rugiye kwakira sosiyeti yo muri Amerika ikora drone zifashishwa mu buhinzi

U Rwanda rwatangaje ko rugiye gukorana  na Sosiyeti yo muri Amerika izwiho gukora iby'ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano mu gukusanya amakuru, izwi nka Dronlytics Africa Limited, nyuma yo kwifuza kwagurira ibikorwa byayo muri Afurika igahitamo Kigali nk’ahazajya Icyicaro cyayo kuri uyu Mugabane.

Intego nyamukuru y’iyi sosiyete ni uguhindura ishusho y’ubuhinzi muri Afurika, aho izi drone zizajya zifasha mu gufata amakuru mu mirima, agakoreshwa mu kongera umusaruro, kugabanya amafaranga menshi atakazwa mu buhinzi no kurengera ibidukikije.

Abafite uyu mushinga mu inshingano bavuga ko izi drone zidasanzwe kuko zo zihabwa umwihariko nk’igihe kinini imara mu kirere, ubushobozi buhambaye bwa camera zayo ndetse zigahabwa n’ububasha bwo kwiyobora no kwikingira inkomyi bidasabye ubufasha bwa muntu.

Zikoresha kandi ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’ rizifasha nko kubona amakuru, kuyasesengura byihuse no gufata ibyemezo mu mwanya muto.

Aha wavuga nk’iyo ziri gusesengura imiterere y’ikintu [gishobora kuba igihingwa cyangwa umurima], gusesengura ishusho ya muntu [facial recognition] n’ibindi.

Izi Drone zikunda gukoreshwa mu buhinzi, gutwara ibicuruzwa, umutekano, gushakisha ibintu runaka no gutanga ubutabazi.

Kwakira iki kigo k’u Rwanda ni indi ntambwe ikomeye ishimangira icyerekezo cyarwo cyo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika.

Dronlytics Africa Limited, by’umwihariko ishaka kwifashisha iri koranabuhanga mu guhangana n’ibibazo biteye inkeke muri Afurika, aho izibanda cyane mu gutanga umusanzu muri gahunda zinyuranye zo kurwanya ubukene no kurengera ibidukikije.

Amakuru azajya afatwa n’izi drone azajya yifashishwa mu kumenya ibikenewe gukorwa mu mirima mu gihe runaka, bityo bitume abahinzi badahura n’ibihombo bya hato na hato na bo babashe kwiteza imbere.

Ikindi kandi ni uko amakuru ajyanye n’ibihingwa azajya abonekera igihe kandi ahamye, atume abahinzi bafata ibyemezo bishingiye kuri yo bitume umusaruro wiyongera.

Umuyobozi Mukuru wa Dronlytics Africa Limited, Anthony Hall, yavuze ko iyi ari sosiyete ishingira ibikorwa byayo ku gukusanya amakuru, kandi ko drone zabo zifite ubushobozi bwo kuguruka, kugwa no kwambukiranya ubuso bugari cyane bw’ubutaka bukorerwaho ubuhinzi zikusanya amakuru y’ingenzi.

Ati “Mu bindi bice aho amakuru afatwa n’izi drone agakoreshwa neza, hagiye hagaragara impinduka mu buhinzi. Dukoresha ikoranabuhanga ryasuzumwe.”

Ku ngingo yo kurengera ibidukikije Anthony Hall, yavuze ko “Binyuze mu gusuzuma imirima mbere yo gukoresha imiti, byatuma tuyikoresha neza bityo tukagabanya ingano ya nitrogen yangiza ibidukikije.”

Magingo aya ibigo bitanu bikorera mu Rwanda birimbanyije ibikorwa byo gukora inyigo y’imiterere y’icyicaro gikuru cy’iyi sosiyete, kizatahwa ku mugaragaro muri uyu mwaka ndetse na drone zayo zigatangira ibikorwa bitarenze igihembwe cya nyuma cya 2024.

Si ubwa mbere u Rwanda rwakiriye ikigo nk’iki kuko nko mu 2016 rwabaye igihugu cya mbere ku Isi cyatangirijwemo ibikorwa by’ikigo gitanga serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere hakoreshejwe indege zitagira abapilote cya Zipline.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-20 15:00:19 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-rugiye-kwakira-sosiyeti-yo-muri-Amerika-ikora-drone-zifashishwa-mu-buhinzi.php