English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubuzima: Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwigobotora icyorezo cya Marburg.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwigobotora icyorezo cya Marburg cyari cyatangiye kwibasira Abantu mu mpera za Nzeri uyu mwaka.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, aho kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024, mu Kiganiro n’Abanyamakuru yavuze ko kurimbura Marburg ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu rwego rw’ubuvuzi.

Imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima igaragaza ko icyi cyorezo cyanduwe n’abantu 66, ni mu gihe cyahitanye abagera kuri 15 gusa, naho 51 baragikize.

Ubusanzwe  ahandi kivugwaho kuba gifite ubushobozi bwo guhitana abagera kuri 88% by’abacyanduye.

Minisitiri Dr. Nsanzimana ati “Mu gihe tucyunamira abambuwe ubuzima n’iki cyorezo, twongerwa imbaraga n’intambwe tumaze gutera. Twageze kuri iyo ntambwe biturutse ku kwiyemeza kw’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, Guverinoma n’abafatanyabikorwa bose bakoze byihuse tubasha kugihashya bidasubirwaho. Twabashije kumenya inkomoko ya virusi yavuye mu nyamaswa kandi dukomeje kongera imbaraga zo kuyikurikirana.”

Aya makuru kandi yashimangiwe n’ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika (Africa CDC), kikaba cyemeje  ko u Rwanda rwamaze kwigobotora icyorezo cya Marburg cyibasiye Igihugu guhera mu mpera za Nzeri kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2024.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda na Africa CDC bemeje burundu ko iyo virusi yamaze guhashywa kubera ko amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) ashimangira ko iminsi 42 iba ihagije kugira ngo hemezwe ko icyorezo cyamaze guhashywa mu gihe nta murwayi cyangwa uwanduye uba ukiboneka.

OMS ivuga ko Marburg ari indwara ikomeye cyane kandi yibasira abantu ndetse ikaba yanabatera imfu ku rwego rwo hejuru. Ubusanzwe ni virusi ihererekanywa n’uducurama mu bantu.

Iki cyorezo cyaherukaga kwibasira Tanzania na Guinea Equatorial aho abantu aho mri Tanzania hapfuye abantu batandatu mu gihe guinea Equatorial hapfuye hapfuye abantu 35 mu mwaka wa 2023.”



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.

Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko cyahanuye indege ya Ukraine, cyinivugana ingabo 410.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-20 14:58:47 CAT
Yasuwe: 37


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubuzima-Leta-yu-Rwanda-yatangaje-ko-yamaze-kwigobotora-icyorezo-cya-Marburg.php