Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni
Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni mu bijyanye n'ubuhanzi n'ubugeni.
Aya makuru yemejwe anashimangirwa n'umugore we Phiona Nyamutoro ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2024 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Umugore wa Eddy Kenzo,Phiona Nyamutoro asanzwe ari Minisitiri w'Ingufu n'Amabuye y'Agaciro, yabaye uwa mbere mu bifurije umugabo we ishya n'ihirwe.
Yagize ati: “Ndakwishimiye Eddy Kenzo, kubw’umwanya wahawe kandi wari ukwiriye, ntewe ishema nawe nkuko bihora, urakoze nyakubahwa Kaguta Museveni.”
Eddy Kenzo ahawe izi nshingano mu gihe yari asanzwe ari Perezida w'ishyirahamwe ry'abahanzi muri Uganda.
Perezida Museveni na Eddy Kenzo bigeze guhura baraganira mu 2006 ndetse bigeze no guhurira mu birori byateguwe na Phiona Nyamutoro byari bigamije gushimira abamufashije.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show