English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umubyeyi wa Bad Rama yitabye Imana

Mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira uwa 12 Ukuboza 2022 umuryango wa Bad Rama wakiriye inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umubyeyi w’uyu mugabo witabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK.

Ni inkuru yahamirijwe na Bad Rama ubwe, ati “Mu ijoro ryo ku wa 11-12 Ukuboza 2022 nibwo umusaza yitabye Imana, yari amaze igihe arwariye muri CHUK.”

Uyu mugabo yahishuye ko uburwayi bwa Se umubyara buri mu by’ibanze byatumye agaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikindi Bad Rama yahishuye ni uko ari gushaka uko bamuherekeza mu cyubahiro mu gihe kitarenze iminsi ibiri nk’uko byari icyifuzo cye.

Ati “Muzehe mbere yo kwitaba Imana, yasabye ko yazashyingurwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Turi kurwana n’uko itarenga!”

Ibi bisobanuye ko uyu mubyeyi azaherekezwa mu cyubahiro ku wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

Rwanda Shima Imana 2024 yagarutse muri Stade Amahoro

Rusizi:Umuceri wari warabuze abaguzi mu kibaya cya Bugarama wabonye abaguzi

Nicolas Maduro yamaganye WhatsApp,Tiktok na Instagrama asaba ko zicibwa mu gihugu

Nyuma y'imyaka myinshi Colonel Kazarama atavugwa muri M23 yongeye kwiyunga nayo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-12 14:14:46 CAT
Yasuwe: 176


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umubyeyi-wa-Bad-Rama-yitabye-Imana.php