English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi agiye gusaba Perezida Tshisekedi amahoro.

Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi yatangaje ko yenda kugirira uruzinduko i Kinshasa, aho yifuza gusaba Perezida wa Congo  Félix Antoine Tshisekedi amahoro nk’uko Perezida Kagame yifuza amahoro.

Gen. Muhoozi Kainerugaba, ibi yabitangaje ku wa 17 Ukoboza 2024, akaba ari ubutumwa yanyujije ku rubuga  rwa X.

Ati “Perezida Kagame rwose ni umugabo w’umunyamahoro. Ndabizi ko ashaka ko muri RDC haba amahoro. Ndaza gusura mukuru wanjye, nyakubahwa Tshisekedi nsabe amahoro.”

Gen. Muhoozi yavuze ko “bacanshuro bose bari i Goma n’i Sake bakwiye kuraswa kuko ari abanzi ba Afurika.’’

Muhoozi yatangaje ibi mu gihe umwuka wongeye kurushaho kuba mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma kandi y’uko ku Cyumweru gishize ba Perezida Kagame na Tshisekedi bagombaga guhurira i Luanda, gusa birangira bidakunze nyuma y’uko RDC n’u Rwanda bananiwe kumvikana ku ngingo yo kuba Kinshasa yajya mu mishyikirano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Kuri ubu imirwano hagati y’uyu mutwe n’Ingabo za Leta ya RDC ikomeje kujya mbere mu bice bya Teritwari ya Lubero aho M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.

Gen Kainerugaba yatangaje ko ateganya kugenderera Tshisekedi, mu gihe aheruka kwikoma abacanshuro b’abazungu Perezida wa RDC yitabaje ngo bafashe ingabo ze guhangana na M23.



Izindi nkuru wasoma

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje Lomami Marcel nk’umutoza Mukuru.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-18 11:59:28 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugaba-mukuru-wIngabo-za-Uganda-Gen-Muhoozi-agiye-gusaba-Perezida-Tshisekedi-amahoro.php