English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi  wamenyekanye nka Ndandambara yatakambiye Perezida Kagame.

Nsabimana Leonard wamenyekanye kw’izina nka Ndandambara, yanaririmbye imwe mu ndirimbo yifashishijwe mu kwamamaza mu matora Perezida Paul KAGAME. Uyu muhanzi kwihagararaho byanze aratabaza kubera ubuzima bushaririye avuga ko abayemo.

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024 ubwo amafoto y'ibyishimo bya MUSENGAMANA Beatha  waririmbye indirimbo AZABATSINDA KAGAME byageraga ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko yagororewe inzu nziza iri i Kamonyi aho asanzwe atuye yahawe n'Umuryango FPR INKOTANYI ashima umukuru w'igihugu.

Ndandambara mu kwandika ku mbugankoranyambaga haba kuri Tweet na Facebook.

Yagize ati "Ngiki ikimenyetso cy’uko Ndandambara ntigeze mpirwa n'itangazamakuru ryo mu Rwanda. Nyakubahwa @PaulKagame muzanyibuke ariko nzave mu busharire bw'ubuzima mbayemo n'abana banjye @rpfinkotanyi and @titorutaremara4 ndabatabaje kuko 2017 nkeneye gukorera byinshi igihugu mfite ubushobozi."

ICYO NDANDAMBARA ASHINGIRAHO.

Uyu muhanzi ufite indirimbo yamamaza Perezida Paul KAGAME yatangiye kumvikana ubwo indirimbo yaririmbye imwanditseho mu buryo bwemewe n'amategeko yakoreshwaga mu kwiyamamaza k'umukandida w'Umuryango wa FPR INKOTANYI Paul Kagame, byatumye atsinda ku bwiganze muri 2017.

Iyi ndirimbo yazengurukijwe igihugu cyose ahantu hose hari ukwiyamamaza Kwa NYAKUBAHWA PAUL KAGAME.

Nyuma y'amatora ya 2017 indirimbo Ndandambara Yantera Ubwoba inabyinitse yakomeje kwifashishwa ahantu hose hari abayobozi mu Rwanda no mu mahanga, haba mu muganda, mu nama zihuza abantu benshi, haba mu bitaramo ndetse no mu bikorwa byose bihuza abaturage benshi bayicuranga bagaragaza ibigwi n'ubudahangarwa bwa Nyakubahwa Paul KAGAME nyuma yo kuvana u Rwanda mu icuraburindi.

Iyi ndirimbo yacuranzwe muri manda ishize y'imyaka 7.

Ubwo habaga ukwiyamamaza kwa Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME wari uhagarariye FPR INKOTANYI mu matora aherutse ya 2024 nabwo iyi ndirimbo yaje mu za mbere zagombaga kwifashishwa hose ndetse no mu gihe cy'intsinzi.

Muri ibyo bihe umuhanzi Ndandambara yagaragaye mu bahanzi bafashije umuryango FPR INKOTANYI mu bihe byo kwiyamamaza banashimwa na Nyakubahwa Perezida.

UKO NDANDAMBARA ABAYEHO

Nsabimana Leonard bita Ndandambara aganira n'umunyamakuru w' Ijambo.net yavuze ko abayeho ubuzima bubi we n'umuryango we mu nzu y'ubukode y'icyumba  n'uruganiriro (ayibamo we,umugore n'abana 4).

Ati "Njye ndacyari mu nzu y'icyumba kimwe na Salon (uruganiriro) ndara ngerekeranye n'abana banjye bane, ni ubuzima bushaririye n'ibyishimo ntabyo, sinabonya uko njya muri Studio ( aho batunganyiriza indirimbo), n'indirimbo naririmbiye Nyakubahwa Paul KAGAME dukunda nabuze uko nyikorera amashusho.’’

Ati ‘’Nyakubahwa Paul KAGAME bashobora kuba bamuha amakuru atariyo kuko akunda igihangano cyanjye arakifashisha n'abanyarwanda bose, kubera ko kigaruka ku  mateka atandukanye igihugu cyanyuzemo n'uwadufashishe kuyavamo.’’

Yanunzemo ati ‘’Ndifuza ubufasha bumfasha guhangana n'umwanzi w'igihugu, ari nawe mwanzi Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME ahanganye nawe."

Yakomeje agira ati "Ikibazo si Perezida kuko aduha amahirwe angana twese ariko abandi bantu ntabwo bakunda ibihangano byacu ahubwo baraduharara, nkeneye guhabwa imbaraga nkarasa umwanzi w'igihugu neza nkoreshe ubushobozi, mbayeho neza bizampa gutekereza neza."

ABAJIJWE NIBA NTASHYARI YAGIRIYE BEATHA

Avuga ko nta shyari yagiriye Beatha waririmbye AZABATSINDA KAGAME ahubwo ngo mu myaka 8 amaze aririmbye NDANDAMBARA YANTERA UBWOBA  yatunguwe n'uko no kumva umuhanzi umaze igihe gito yahawe aho kuba (inzu) mu gihe we yirirwa asohorwa mu nzu z' icyumba kimwe na salon (uruganiriro) agonganiramo n'abana.

Uyu muhanzi akodesha mu kagari ka Mbugangari umurenge wa Gisenyi, avuga ko kuva yaririmba iyi ndirimbo yitabajwe kenshi mu bikorwa bitandukanye cyane iby'akarere ka Rubavu, ariko akenshi ataha amara masa ndetse ngo ikibazo cy'ubuzima abayemo yakigejeje ku bayobozi  ahereye mu nzego z’ibanze kuva 2017.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.

Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

FARDC yatakambiye abana bahoze mu nyeshyamba ngo baze kuyifasha kwigaranzura umutwe wa M23.

USA: Umuhanzikazi Nicki Minaj ukekwaho gukubita yasabiwe gutabwa muri yombi.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n’amaso ye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-11 16:22:44 CAT
Yasuwe: 344


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi--wamenyekanye-nka-Ndandambara-yatakambiye-Perezida-Kagame.php