English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Umuhanzi Halleluya yasohoye indirimbo 2 yitezeho kumuzamurira izina


Chief Editor. 2020-07-21 08:58:14

Umuhanzi ukizamuka Niyumvire Alleluia uzwi muri Muzika nka Halleluya Wacu yasohoye indirimbo 2 yitezeho kumuzamurira izina ku rwego rwo hejuru.

Izi ndirimbo uyu muhanzi yasohoye ni Urugo Ruhire,na Sindi Nkabo yakoranye na BlaisenizoV,na Morghan Boy babarizwa I Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Uyu muhanzi ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru yavuze ko yahimbye indirimbo urugo ruhire mbere y’ibihe bya Coronavirus ariko itinda gusohoka kubera ibihe bya Guma mu Rugo yemeza ko byamukomye mu nkokora ariko yifuje kuyisohora muri ibi bihe ibintu bigenda byoroha buhoro buhoro.

Igikomeje kumukoma mu nkokora nuko muri ibi  bihe indirimbo yasohotse ariko atabona uko ayicurangira abari gukora ubukwe muri ibi bihe kubera amabwiriza.

Agira ati:”niyemeje kuyisohora ariko ntabwo binyoroheye gusohora indirimbo utavasha kujya kuyicuranga ni ikibazo gikomeye,abageni barayumva gusa nta kundi.mfite ikizere ko nyuma y’ibi bihe tuzabona uko twongera gucuranga nubwo ntazi ngo ni ryari.”

Akomeza avuga ko kuririmba iyi ndirimbo yari yabishishikarijwe n’abantu batandukanye barimo n’ababyeyi kubera indirimbo z’ubukwe ziba zikenewe cyane kandi ziranga amafaranga.

Ku ndirimbo Sindi Nkabo avuga ko yagendeye ku gitekerezo cya bagenzi be bashakaga gukora indirimbo ngo bazamurane.

Uyu muhanzi mu myaka ibiri amaze kuririmba indirimbo 4 zamenyekanye arizo Niwe wanjye,Sindi Nkabo,Urugo Ruhire na Sinzongera yaririmbiye kuramya no guhimbaza.



Izindi nkuru wasoma

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20 washyizwe mu Ukwakira

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

FIFA yasohoye urutonde rw'ibibuga bizakinirwaho igikombe cy'isi cya 2030

Gucuranga indirimbo ya Sudani mu cyimbo cy'iya Sudani y'Epfo byafashwe nk'agasuzuguro



Author: Chief Editor Published: 2020-07-21 08:58:14 CAT
Yasuwe: 433


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Umuhanzi-Halleluya-yasohoye-indirimbo-2-yitezeho-kumuzamurira-izina.php