English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Umuhanzi Lion Gaga yasohoye indirimbo yiganjemo ibishegu nyuma y’iyabanje yerekana ubwambure


Chief Editor. 2020-08-05 18:26:11

Lion Gaga ukora umuziki wiganje mu njyana ya Reggae wavuzwe cyane ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ‘Ba Intwari’ arimo abakobwa bambaye ubusa hejuru bigateza impaka yongeye gutungurana ubwo yasohoraga iyuziyemo ibishegu.

Uyu muhandi yasohoye indirimbo yise ‘’Rekura Amazi’’ yiganjemo amagambo akomeje gufatwa nk’ibishegu biha umurindi abakomeje kumuvuga cyane.

Ukurikiye indirimbo neza wumva amagambo amwe uhita wumva ko nayo irimo mu murongo w’izimaze iminsi zijya hanze zirimo ubutumwa buganisha ku gutera akabariro.

Hari aho agira ati “Iyi ndirimbo nkuririmbira ni ibisanzwe ntabwo itinda ni ya minota itatu gusa, ni ya micro ujya ukunda kuko nzi kuyikoresha, buhoro buhoro niko ntangira, nyuma imiguruko maze nkarangiza. Rekura amazi, amarira y’ibyishimo, ndabizi waryohewe.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo hari aho agaragara ari gukorakora umukobwa bari mu gitanda. Mu bindi bitero naho hari aho abwira uyu mukobwa ari kuririmbira ko amuha umuneke (washushanywa nk’igitsina cy’umugabo), maze akamumirisha n’igikoma (amasohoro y’umugabo).

Umukobwa utarira aba ari inkunguzi

Lion Gaga aganira n’Igihe dukesha iyi nkuru yagize yavuze  ko yatekereje iyi ndirimbo mu buryo kwerekana udushya bajya bakorerwa bamwe ntibarire; avuga ko atari ibyo mu muco nyarwanda.

Agira ati:“Guhimba indirimbo nabikuye ku gutungurwa kujya gukorerwa abakobwa ntibarire kandi mu muco nyarwanda umukobwa utarira aba ari inkunguzi. Ubutumwa burimo ni ugushishikariza abakobwa kwerekana amarangamutima yabo bakarira, mu gihe biri ngombwa.”

Abajijwe ukuntu yahuje amarira n’amazi cyangwa se uko umuntu yasomeza umuneke igikoma avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko abantu bose bagenewe iyi ndirimbo atekereza ko bumva ikinyarwanda.

Gusa avuga ko nk’umuririmbyi wa Reggae imbuto azikunda kurusha inyama, avuga ko kandi impamvu yavuze igikoma ari uko aho guha umukunzi wawe inzoga zizamwica wamuha igikoma kuko cyubaka umubiri.

Gaga yavuzwe cyane mu 2018 mbere y’uko amashusho ya ‘Ba Intwari asohoka’, maze ku mbuga nkoranyambaga hasakara amafoto y’abakobwa bakenyeye impu hejuru ntacyo bikinze; ubwo yasakazwaga, byavuzwe ko ‘ari filime yakozwe n’Umunyarwanda agaragaza umuco wo hambere’ ndetse benshi bamaganiye kure aya mafoto afatwa nk’ahonyora umuco.

Icyo gihe, Gaga wayoboye ifatwa ry’aya mashusho, yabwiye IGIHE ko amafoto yagiye hanze mu buryo butateguwe ashyirwa hanze imburagihe bituma icyo yari agamije mu ndirimbo ye cyakirwa nabi mbere.

Yavuze ko mu gufata amashusho bahisemo gukoresha abakobwa bambaye ubusa hejuru, nka kimwe mu bimenyetso yashatse kwerekana muri iki gihe mu gusobanura imibereho y’Abanyarwanda bo hambere.

Ngo yabikoze mu buryo bwo kwigisha amateka biciye mu buhanzi. Yanavuze ko nta mpungenge zo kuba yagongana n’inzego za leta zireberera umuco kuko ngo ibyo agaragaza biciye mu ndirimbo ye ari amateka na bimwe mu bigaragaza akarango k’ubuzima bw’Abanyarwanda mu myaka yo hambere.

Lion Gaga usanzwe yitwa Gaga Jean Bosco afite izindi ndirimbo zikoze mu njyana ya Reggae ndetse afite album yuzuye. Uyu musore w’imyaka 33, yatangiye umuziki mu 2012.

Abahanzi benshi muri iki gihe biharaje kuririmba indirimbo zirimo amagambo y’urukundo rwo mu gitanda kandi urebye indirimbo zose ziheruka kujya hanze zirimo ‘Igare’ ya Mico, ‘Saa Moya’ ya Bruce Melodie’, ‘Tokeni’ ya Young Grace, ‘Ntiza’ ya Mr Kagame, ‘Micro’ ya Davis D n’izindi nyinshi; zose nibyo byibereyemo.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Nigeria:Ibyihebe byashimuse abanyeshuri 20 bigaga muri Kaminuza

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Mfite ibyishimo byo kongera kubayobora-Perezida Kagame nyuma yo kurahira



Author: Chief Editor Published: 2020-08-05 18:26:11 CAT
Yasuwe: 604


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Umuhanzi-Lion-Gaga-yasohoye-indirimbo-yiganjemo-ibishegu-nyuma-yiyabanje-yerekana-ubwambure.php