Umunyamakuru wa Radio Maria i Goma yishwe arashwe.
Uyu munyamakuru wishwe arashwe n’abantu batazwi bamurasiye ku muhanda witiriwe Lusuli, uherereye mu gace ka Ndosho ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu munyamakuru Edmond Bahati akaba yari asazwe ari umuhuzabikorwa wa Radio Mariya Y’i Goma, ubwo yari atashye mu rugo iwe nibwo yarashwe n’abantu batazwi amasasu mu gatuza agahita yitaba Imana. Kugeza ubu ntiharamenyekana abihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.
Ihuriro ry’Abanyamakuru bose bakorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,UNPC ishami rikorera muri Kivu ya Ruguru rayamaganiye kure ubu bwicanyi bwakorewe Bahati Edmond.
Iri huriro ryasabye ubuyobozi kurinda abanyamakuru bose, n’abaturage bo muri Goma muri rusange.
UNPC kandi iranatabariza undi munyamakuru witwa Philippe Birego umaze iminsi aterwa ubwoba bwo kwicwa, ko abashinzwe umutekano bagomaba kugira icyo bakora mu maguru mashya.
Umujyi wa Goma ukomeje gugaragaramo umutekano muke bitewe n’imitwe yitwaje intwaro imaze kubamyinshi, yiganjemo abokora ubujura n’abahohotera abaturage.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show