English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyamideli ukomeye wamenyekanishije Beyonce Mimi Mirage agiye gukorera I Kigali

Mimi Mirage uri mu banyamideli bakomoka mu Rwanda bamaze kubaka izina mu Bubiligi aritegura kuza mu Mujyi wa Kigali kuhagurira ibikorwa asanzwe akorera mu bihugu by’u Burayi.

Uyu mukobwa uzwi cyane nka Mimi Mirage yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mu myaka ibiri amaze atangiye ibikorwa byo kwerekana imideli amaze kugera ku rwego rukomeye ari nayo mpamvu yifuza kuza gusangiza Abanyarwanda ubumenyi yungutse no gutangiza uburyo bushya bwatuma abanyamideli bo mu Rwanda bamenyekana byisumbuyeho.

Mimi Mirage ngo yamamarije ibikorwa by’imideli ikorerwa muri House of Deréon yashinzwe na Beyonce afatanyije na nyina Tina Knowles mu mwaka wa 2006, aba bombi bayitangije mu guha icyubahiro Agnèz Deréon [nyirakuru wa Beyonce]. Yavuze ko yanakoze nk’umunyamideli wamamaza imyenda y’abagore ya Apple Bottoms, iyi yatangijwe n’umuraperi Nelly afatanyije na Yomi Martin ndetse na Ian Kelly.

Yagize ati “Nakoze ibikorwa byo kwamamaza bitandukanye, namamije Deréon ya Beyonce hari n’igikorwa cyo kwamamaza Apple Bottoms y’umuraperi Nelly nakoze, mu myaka ibiri maze nkora uyu mwuga wo kwerekana imideli nakoranye n’inzu zitandukanye z’imideli mu Bubiligi, hari n’ibindi bikorwa binini natumiwemo.”

Yavuze ko ari umwuga yakoze nk’impano yiyumvamo, ahamya ko ntaho yabikomoye kuko ‘nta muntu umwe wihariye mu byo kwerekana imideli afatiraho urugero’. Ati “Nta muntu umwe wihariye mfata nk’icyitegererezo kuri njyewe, mbona benshi ariko ku giti cyanjye ndabikunda.”

Karuranga Mimi Mirage yemeza ko afite inzu zikomeye z’imideli akorana na zo zirimo Maza Boetiek , Class Roberto Cavalli, Vcj Versace n’izindi. Mu kwerekana imideli ngo yibanda cyane mu Bufaransa no mu Bubiligi aho atuye ariko ngo arifuza ko mu mwaka wa 2017 yatangira kwigaragaza nk’umunyamwuga wifuza kubikorera iwabo mu Rwanda.

Mugisha Frank uyobora Kigaliwood Photo yavuze ko bafitanye imikoranire na Mimi Mirage ndetse ngo hari umushinga ukomeye bazatangira gukorana na we bitarenze muri Mata 2017.

Yagize ati “Yitegura kuza mu Rwanda aho azakorana na Kigaliwood mu bijyanye no kumufata amafoto yo kwamamaza mu buryo butandukanye, hari n’indi mishinga dufitanye, ibi yashatse kubikora nyuma y’igihe kinini ataba mu Rwanda kugirango naho ahagaragaze ibikorwa bye bimaze kumenyekana hanze.”

 

Mimi Mirage ni inzobere mu kumurika imideli ku mugabane w'I Burayi

 



Izindi nkuru wasoma

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.

Nyuma yo gukorera amakosa ku butaka bw'u Rwanda Bénin yaciwe amande angana ibihumbi 30$.

Umunya-Cameroon ukinira ikipe ya Rayon Sports, Aziz Bassane Kalougna ategerejwe i Kigali.

Sam Karenzi na Kazungu Clever bagiye gukorana kuri Radio “Oxygène” nyuma yo gusezera kuri FINE



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2021-07-16 14:12:24 CAT
Yasuwe: 505


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyamideli-ukomeye-wamenyekanishije-Beyonce-Mimi-Mirage-agiye-gukorera-I-Kigali.php