Umurambo watoraguwe ku nkombe z’umugezi wa Mwogo ntiharamenyekana inkomoko yawo.
Saa 10:00 za mu gitondo, ku mugezi wa Mwogo, mu mudugudu wa Nyagatovu, akagari ka Kabirizi, mu murenge wa Nyagusozi mu Karere ka Nyanza, ni bwo umuturage warugiye guhinga yabonye umurambo w’umuturage ariko ntihahita hamenyekana imva n’imvano ye.
Ijambo.net amakuru wamenye nuko abaturage bahageze basanze batazi uwo mugabo witabye Imana, bakavuga ko batamuzi mu murenge wa Nyagisozi.
Umurambo wanyakwigendera wasazwe uryamye hasi ugaramye ndetse yaranambaye imyendaye yose nk’uko yakabaye gusa akaba yarafite amaraso mu kanwa no mu mazuru.
Abaturage bari gukeke ko ari amazi yazanye uwo muntu aturutse mu karere ka Huye bihana imbibi n’akarere ka Nyanza.
Habinshuti Slydio akaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, yahamije aya makuru avuga ko urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyatumye uyu mugabo yitaba Imana cyane ko nta bikomere afite.
Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show