English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Rutikanga yatangaje ko Drone zatangiye gutahura ibyaha.

Umushinga wa Polisi y’u Rwanda ugiye gutangira kwifashisha utudege tutagira abapilote “drones” mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko gukoresha ‘drones’ bizafasha kubona amakuru ya nyayo no gufata ibyemezo biboneye.

Ati “Polisi ntigomba gusubira inyuma. Uyu munsi no mu gucunga umutekano hari ikoranabuhanga. Abapolisi ntibazabera hose icyarimwe, ariko hari ikoranabuhanga ryakoreshwa mu kuhacunga.’’

“Ntabwo hazaba igihe u Rwanda ruzaba rwuzuyemo drones. Izajya ikoreshwa aho biri ngombwa, bigaragara ko bikenewe, mu gihe cya ngombwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga uko ‘drones’ zicunga umutekano zizakoreshwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko mu gukoresha drones hari aho bagiye batahura ibintu byibwe n’abajura bakabihisha mu mashyamba ndetse hari n’abafashwe.

Ati “Drones ibyo irabidufasha, tukabona ibintu bimwe byibwe ndetse bigasubirana ba nyirabyo.’’

“Twebwe icyo dukora ni ukuburizamo, ni ukugira ngo abantu aho bari bumve batekanye. Ituze, umutekano w’abantu n’ibintu ni cyo cy’ibanze.’’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko abantu badakwiye gukuka umutima kubera ikoreshwa rya drones.



Izindi nkuru wasoma

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije iy’u Budage ku rupfu rwashenguye benshi.

Byagenze bite ngo umunyamakuru yirukanishije umukinnyi watsindaga ibitego muri Police FC.

Abanyeshuri 17 baburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro.

Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti yafashwe n’inkongi irakongoka.

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo ku gitutu cyo kwegura nyuma y’urupfu rw’abasirikare 14



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-14 11:12:54 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuvugizi-wa-Police-yu-Rwanda-ACP-Rutikanga-yatangaje-ko-Drone-zatangiye-gutahura-ibyaha.php