English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuyapani Nihon Hidankyo yatsindiye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel 2024.

Itsinda ry’Abayapani barokotse ibisasu kirimbuzi byatewe mu gihugu cyabo  muri 1945, bahawe igihembo gikomeye kitiriwe Nobel.

Itsinda rya Nihon Hidankyo, ryatoranyijwe na Komite ishinzwe ibihembo bya Nobel muri Norvège kubera ibikorwa byabo byo guhashya ibisasu bya kirimbuzi, ku Isi n’ahandi hose muri rusange.

Uhagarariye Komite ya Nobel Joergen Watne Frydnes avuga ko iryo tsinda ryagize uruhare rugaragarira buri muntu mu gushyiraho gahunda bise kirazira gukoresha ibisasu bya kirimbuzi.

Umubobozi w’Inama ishinzwe gutanga igihembo cya Nobel, yaburiye isi avuga ko gahunda ya kirazira gukoresha ibisasu bya kirimbuzi ubu iri mu bihe bitayoroheye, aboneraho no gushima itsinda ryayishizeho kuba ritanga ubuhamya buharanira ko ibisasu bya kirimbuzi bitazongera gukoreshwa ukundi.

Itsind Nihon Hidankyo, ryashinzwe mu 1956. Ryohereza abanyamuryango baryo hirya no hino ku isi bagatanga ubuhamya ku ngaruka mbi cyane n’imibabaro biterwa n’ibisasu bya kirimbuzi, nk’uko babisobanura ku rubuga rwabo ruri kuri murandasi.

Tariki 6 Kanama 1945, indege itera ibisasu bya bombe ya US yarekuriye igisasu gikoze muri uranium hejuru y’umujyi wa Hiroshima, gihitana abasaga 140,000.

Hashize iminsi itatu, indege ya US irekurira ikindi gisasu ku mujyi wa Nagasaki. Icyo gihe ni bwo Ubuyapani bwamanitse amaboko, intambara ya Kabiri y’isi yose ishyirwaho akadomo.



Izindi nkuru wasoma

APR FC yasinyishije abakinnyi bari ku rutonde ikipe y'igihugu ya Uganda izakoresha muri CHAN 2024.

Mukasanga Salima na Mutuyimana Dieudonné bazasifura imikino ya CHAN 2024.

Amerika yakuyeho igihembo cya miliyoni 10$ ku muntu uzafata umuyobozi w’ibyihebe bya HTS.

Bugesera: Meya yagaragaje ibikwiye kwibandwaho mu mpera z’umwaka 2024.

Urukiko rwanzuye ko Fatakumavuta azaburanishwa ku itariki 5 Ugushyingo 2024.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-11 15:08:44 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuyapani-Nihon-Hidankyo-yatsindiye-igihembo-cyamahoro-cyitiriwe-Nobel-2024.php