English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umwana w’umukobwa aracyagorwa no kubona COTEX mu gihe cy’imihango – Inabaza.

Bamwe mu bakobwa bo mu bice bitandukanye bavuga ko kugeza ubu ibiciro cy’ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe bari mu mihango, COTEX, bigihenze, bagasaba leta ko yagira icyo ikora.

Babigarutseho ku wa 7 Ugushyingo 2024, ubwo ihuriro ry’imiryango 17 itegamiye kuri leta iharanira uburenganzira bw’umugore ,yibanda  ku gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamiye umugore n’umukobwa mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, (Rwanda young woman SRHR Network), ryagiranaga ibiganiro.

Ni ibiganiro byari bigamije gusasa inzobe ku bikibangamiye umugore n’umukobwa mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Kimwe mu byagarutswe ni uko bagaragaje ko ibikoresho by’isuku,COTEX, ku mwana w’umukobwa mu gihe ari mu mihango , bigihenze bityo basaba leta kugira icyo ikora.

Umwe mu bakobwa wo mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, avuga ko  abakobwa bamwe batagira ubushobozi bwo kugura COTEX bagahitamo gukoresha impapuro z’isuku zo mu bwiherero.

Ati “ Igiciro cya Cotex kirahangayikishije cyane kuko kiri kuzamuka cyane kandi ugasanga nta bushobozi. Icyo twumva ni uko hakorwa ubuvugizi, ntituzi ngo inganda zizikora bimeze bite ariko nibura igiciro kikajya hasi.’’

Yakomeje ati “Nkatwe abakobwa  hari igihe turwara indwara (infections) kubera gukoresha impapuro zo mu bwiherero(Papier Hygeniques). Hari ukuntu ujya mu mihango bigutunguye, uri ku ishuri cyangwa uri ahandi hantu , ukabona nta bundi bushobozi ufite bwo kuba wagura Cotex  1000 Frw.’’

Yungamo ati ‘’Mu by’ukuri rero turwara indwara mu buryo butunguranye ugasanga biratugora mu buzima busanzwe.’’

Umuhoza Maginifique wo mu Mujyi wa Kigali , nawe avuga ko bihangayikishije ku kuba leta yarakuyeho imisoro ya  TVA ariko abacuruzi bagakomeza guhenda COTEX bityo bituma umwana w’umukobwa agerwaho n’ibibazo bitandukanye.

Ati “Birahangayikishije cyane kuko n’umuntu uhembwa ku kwezi igihumbi (1000Frw) ni cyinshi kuko nta COTEX iri munsi y’igihumbi muri iyi minsi. Mu minsi iza bari bavuze yuko bagiye gukuraho TVA kugira ngo igabanyuke ariko nta mpinduka twabonye kandi iriya TVA yavuyeho.’’

Yakomeje ati “Twifuza ko yagabanyuka kuko harimo abana bajya mu mihango, ntabwo ari ab’ikigali gusa, ntabwo ari abafite ababyeyi bakora, abantu bahunga mu cyaro ni 700-1500 ,icyo gihe ntabwo azareka kugaburira abana ibyo kurya ngo abagurire COTEX. Icyo gihe niho abana bakomeza bagakoresha ibitambaro na byo bidafite isuku yabyo. Dukeneye ubuvugizi bwimbitse kurushaho.”

Uwizeyimana Josiane, (Foco-Point) mu  ihuriro ry’umuryango Rwanda young woman SRHR Network, rigizwe n’imiryango 17 itegamiye kuri leta, iharanira uburenganzira bw’umugore ,mu bijyanye n’ubuzima bw’imyorokere.

Uyu avuga ko kugeza ubu ibikoresho by’isuku ,COTEX ku mwana w’umukobwa n’umugore bikigoranye, agasaba leta ko iki kibazo cyakwitabwaho.

Ati  “Leta yakuyeho imisoro ariko n’ubundi COTEX ziracyahenze kandi ukibaza niba bihenze, tuzi neza ko ari ikintu umuntu adahitamo , ni n’uburenganzira ku mwana w’umukobwa ndetse n’umugore, nta mahitamo mfite uvuga ngo uku kwezi sinjajya mu mihango. Ko leta yagihe ikora  byinshi kandi tunashima, niba iyo misoro yaravuyeho, harabura iki ngo ibiciro na byo bigabanuke ?”

Mu 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukuraho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bikoresho byifashishwa mu isuku ku bagore n’abakobwa bizwi nka ‘Cotex’, bikoreshwa nabo iyo bari mu gihe cy’imihango.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe bari mu gihe cy’imihango.

Muri Afurika, 10% by’abakobwa n’abagore bari mu mihango ntabwo bafite uburyo bwo kubona ibikoresho bya bugenewe mu gihe cy’imihango.

Mu Rwanda naho hari imiryango myinshi ikennye itabasha kubona 1000Frw cyangwa 1200Frw [nicyo giciro cya Cotex kuri ubu].

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Iteganyagihe: Meteo Rwanda yateguje imvura idasazwe izamara iminsi 10 muri Mutarama.

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO: ITANGAZO RY'AMASOKO ATANDUKANYE YO KUGEMURA Y' IGIHEMBWE CYA II.

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO:ISOKO RYO KUGEMURA IBIRIBWA N'IBIKORESHO BITANDUKANYE BIKENEWE MU GIHEMBWE

NESA: Dore uko ingendo z’abanyeshuri zo gutangira igihembwe cya Kabiri ziteye.

ES APAKAPE-RUTSIRO: ISOKO RYO KUGAMURA IBYO KURYA IGIHEMBWE CYA II.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-09 08:26:03 CAT
Yasuwe: 72


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umwana-wumukobwa-aracyagorwa-no-kubona-COTEX-mu-gihe-cyimihango--Inabaza.php