Umwe aragwingira undi agakura neza – ababyeyi b’inyamasheke umva icyo bavuga kubana b’impanga.
Mu Murenge wa Kanjongo ho mu Karere ka Nyamasheke bamwe mu babyeyi bahaturiye babyaye abana b’impanga, bavuga ko ari umumugisha udasazwe, ariko bakana komoza ku bushonozi buke bityo bigatuma bagorwa no kubona byose bikenerwa ngo abana bitabweho babwe indyo yuzuye uko ari babiri, bityo rero bigatuma umwe agwingira undi agakura neza.
Abagore bane bibarutse abana b’impanga bakaba bahuriye ku kuba umwana umwe muri bo yaragiye mu mirire mibi bigatuma uwo bavukanye amusiga mu mikurire ku buryo bugaragara.
Umwe muri abo babyeyi yagize ati:’’Nakoze ibishoboka byose nshaka buri kimwe cyose ariko birangira umwana wange agaragaje igwingira.’’
Nyiransabimana Valentine ati:’’ Uwo bita Gatoya yagiye mu mirire mibi atakaza ibiro ndetse arananuka ariko Gakuru we agaragaza imikurire, afite ibiro mbese ntakibazo afite. Akomeza avuga ko bakora ibishoboka ngo bababonere indyo yuzuye ariko ubushobozi bukaba buke bicyo bigatuma abana babo badakura neza.’’
Aba babyeyi bose icyo bahuriraho n’uko bifuza ko mu gihe wibarutse impanga kandi nta bushobozi ufite bwo kwita kubana b’impanga ngo bakagombye guhita bahabwa ubufasha bidasabye ko abana babanza kugera mu mutuku.
Umuyobozi mukuru ushizwe imirire myiza mu Bitaro bya Kibogora Nyirandushabandi Alexiana yatangaje ko ntampamvu zindi zihari zo kwita ku bana b’impanga kuko uburyo bwashyizweho buhagije.
Ati:’’ Umubyeyi wese utwite iyo ajyiye ku Kigonderabuzima bakamugenera ifu yitwa shisha kibondo akayinywa kugeza abyaye nde no kugeza ku mezi atandatu. Rero ntibakagombye kuvuga ko batabitaho.’’
Aka Karere ka Nyamasheke ni kamwe mu Karere hakuzwe kugaragaramo ingwingira rikabije, nk’aho mu mwaka wa 2020, igipimo cy’ubwiyongere cyatumbagiye kikagera kuri 37,8%, kivuye kuri 33% byariho muri 2010.
NSENGIMANA Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show