Rubavu: TTC GACUBA II yabaye iya mbere mu kwakira neza ingamba za Minisiteri y’Uburezi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024 Minisiteri y'Uburezi MINEDUC yatangaje ko gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri zibaye zihagaritswe mu rwego rwo kwirinda Icyorezo cya Marburg.
MINEDUC yatangaje ko aya mabwiriza azakurikizwa mu mashuri yose mu Rwanda kugeza igihe Minisiteri y’Ubuzima izatangira andi mashya azakurikizwa.
Twaganiriye n’abarezi ndetse n’abanyeshuri bo mu Ishuri nderabarezi rya TTC GACUBA II, ku bw’icyo cyemezo cya MINEDUC, tubabaza uko bakiriye icyo cyemezo mu rwego rwo gukomeza kurwanya iyi virus ya Marburg.
Iri shuri Nderabarezi rya TTC GACUBA II, riherereye mu Mujyi rwagati wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu.
Mu kiganiro ijambo.net yagiranye n’abanyeshuri baharererwa ndetse n’abarezi b’ishuri, bavuze ko ingammba MINEDUC yafashe zirimo kudasura abana ku bigo by’amashuri biga bararamo bizwi nka (Boarding School) mu ndimi z’amahanga, ko bitazabahungabanya mu buryo bw’amasomo, cyane ko ari n’uburyo bwiza bwo kwirinda iki cyorerezo cya Marburg. By’akarusho ntibazongera guhura n’abantu bavuye imihanda yose cyane byashoboraga kuba inzira yahafi ishobora kuba yazana iyi virusi mu kigo, banavuze ko barakurikiza amabwiriza bahabwa kugeza igihe MINEDUC izongera gushyiraho amabwiriza mashya ajyanye na Marburg.
Banashimangiye ko ari uburyo bwiza bwo kurinda abanyeshuri kubera ko bazaba bari kuba ahantu hatekanye basangiye buri kimwe, mugihe hari nugaragaje ibimenyetso ahita ajyanwa kwa muganga, ikindi kandi banavuze ko icyorezo cya Marburg gihangayikishije Leta kuruta kuba umubyeyi yagusura akakikwanduza. Bicyo ko bagomba kuba abambere mu guhangana n’iki cyorezo cya Marburg kimaze kwisasira abatari bake.
Irasubiza Eduard wiga mu mwaka wa kane w’indimi (Languges) mu Ishuri Nderabarezi rya TTC GACUBA II, akaba avuka mu Karere ka Burera mu kiganiro yahaye ijambo.net, yavuze ko ashyigikiye icyemezo cya Minisiteri y’uburezi.
Yagize at’’iki cyemezo nacyakiriye neza. Abayobozi bacu burugihe bahora baduhangayikiye kandi badushakira ibyiza, rero babonye ko ariyo nzira nziza yoguhangana na Marburg, ubwo natwe tugomba gukurikiza neza amabwiriza duhabwa na Minisiteri y’ubuzima kugira ngo dukomeze duhangane na cyo.’’
Yakomeje agira ati’’ Ntacyo binwaye , kuba ababyeyi babujijwe kudusura kugira ngo batazaza bakatuzanira iki cyorezo bigatuma natwe duhura n’ingaruka zitandukanye za Marburg, tuzihanganira kudasurwa kandi ntacyo bidutwaye muri rusange.”
Uwiturije Marie Claire wiga mu mwaka wa kane Siyansi (Science) akaba avuka mu Karere ka Karongi, yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo nabo bagomba kuba abakomeye kugira ngo bakore ibikomeye byo guhangana na Virusi ya Marburg.
At’’Mu rwego rwo kurinda ubuzima bwacu, guhagarika gusura ntacyo bizadutwara, kandi ubukana bw’icyorezo bukwiriye kutwgisha kwihangana.”
Yakomeje avuga ko bagomba gukurikiza amabwiriza yose ya Minisiteri y’ubuzima mu rwego rwo gukumira virusi ya Marburg.
Umunyamakuru w’ijambo.net yana ganiriye na bamwe mubayobozi b’ishuri bavuga ko bakiriye neza icyemezo kandi ko bagomba kugishyira mu bikorwa.
Mubaraka Deogratias, Umuyobozi wungirije ushizwe amasomo mu Ishuri Nderabarezi rya TTC GACUBA II, avuga ko bakajije ingamba mu buryo bwihariye, ndetse ko ingamba za Minisiteri y’Ubuzima bazakiriye neza.
Ati “Ingamba za Minisiteri y’uburezi twazakiriye neza, kuko abana aho bari mu kigo turabakurikirana ariko ntibyari kuzajya bitworohera kumenya abaje gusura niba badafite ubwandu bw’icyorezo cya Marburg.’’
Yakomeje agira ati’’mu kwirinda ko kitagera mu kigo, ubu twakajije ingamba zirimo gukaraba intoki dukoresheje amazi meza n’isabune bihoraho, no gushyiraho imboni muri buri shuri ku buryo uwagaragaza ibimenyetso bya Virusi ya Marburg wese ahita ajyanwa mu cyumba cyihariye twashyizeho cya (Isolation Room), ndetse tugakorana bya hafi n’inzego z’ubuzima zitwegereye, bagasuzumwa bimwe mu bimenyetso byayo ndetse bagahabwa ubutabazi bw’ibanze muri rusange.”
Umuyobozi wungirije ushizwe amasomo muri TTC GACUBA II yanavuze ko bagiye gukaza ingamba cyane cyane iz’isuku ndetse no kudakoranaho cyane ko iyi virusi yandurira no mu matemba buzi
Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yemeje ko abarwayi ba mbere ba Marburg bagaragaye mu Rwanda.
Kuva icyo gihe, imibare ya MINISANTE yerekana ko abamaze kwanduka ari 29, muri bo 10 bamaze guhitanwa na cyo mu gihe 19 bakiri gukurikiranwa n’abaganga.
Ibimenyetso by’ingenzi biranga Marburg birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe umutwe bikabije, kubabara imikaya ndetse no gucibwamo no kuruka.
Mu gukomeza ingamba zo kwirinda, abaturarwanda bagirwa inama yo kwirinda kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso ndetse no kugira umuco w’isuku binyuze mu gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa gukoresha handsanitizers.
Yanditswe na Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show