English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urubanza rwa Bishop Harerimana rwashyizwe mu muhezo kubera ibijyanye n’imyanya ndangagitsina.

Urubanza rwa Bishop Harerimana Jean Bosco rwashyizwe mu muhezo bitewe nuko hari buvugirwemo ibijyanye n’imyanya ndangagitsina.

Abari mu cyumba cy’uburanisha babwiwe gusohoka bamwe barimyoza ariko birangira basohotse.

Umushinjacyaha yabwiye Urukiko ko Urubanza rurimo imico mbonezabupfura bityo asanga urubanza rukwiriye kubera mu muhezo.

Umucamanza yabajije Bishop Harerimana Jean Bosco n’abamwunganira babiri bavuga ko nta kintu bibatwaye kuba rugiye kubera mu muhezo.

Bishop Harerimana agiye kuburana ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha nyuma yo kutanyurwa n’umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Ku wa 31 Ukwakira 2024, nibwo Urukiko rwategetse ko Bishop Harerimana n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne barekurwa by’agateganyo. Barekuwe nyuma yuko bari bemeye gutanga ingwate y’inzu ihagaze agaciro ka miliyoni 60 Rwf.

Bishop Harerimana n’umugore we Mukansengiyumva bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.



Izindi nkuru wasoma

Yapfuye rubi: Banze gushyingura umukobwa kubera inyamaswa zasohokaga mu myanya y’ibanga ye.

Urukiko rw’Ibanze wasubitse urubanza rwa Busandi Moreen na Dany Nanone ku nshuro ya 2.

Mozambique Imfungwa 1500 zatorotse gereza kubera imyigaragambyo ihambaye.

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports yahawe ikiruhuko gito kubera imvune yoroheje.

Abapolisi 20 banditse basaba gusezera kubera kudahembwa no gukora mu buryo bubi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-18 16:05:52 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urubanza-rwa-Bishop-Harerimana-rwashyizwe-mu-muhezo-kubera-ibijyanye-nimyanya-ndangagitsina.php