English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abapolisi 20 banditse basaba gusezera kubera kudahembwa no gukora mu buryo bubi.

Abapolisi b’Abanyakenya bagera kuri 20 ku 400 boherejwe muri Hayiti kurwanya imitwe y’inkozi z’ikibi yaho, batanze amabaruwa yo gusezera mu gipolise.

Abo bapolisi bavuga ko beguye kubera imishahara yabo yatinze  kandi bakora mu buryo bubi.

Muri iki gihe barakomeza akazi kabo muri iyo mirimo yabo yo kugarura amahoro no guhagarika imyigaragambyo iterwa n’imitwe y’inkozi z’ikibi. Aya makuru yashyize hanze n’abapolisi batatu batashatse ko amazina yabo amenyekana kubera ko batemerewe kuvugisha ibinyamakuru.

Umuyobozi w’igipolisi cya Kenya, Douglas Kanja, yagize icyo avuga ku makuru yatangajwe mu binyamakuru byo muri Kenya, kw’itinda ry’imishahara y’abapolisi boherejwe muri Hayiti.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku  wagatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024. Yavuze ko abapolisi bahembwe kugeza mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira. Nyamara aba abapolisi batatu bemeye kuvuga, bahakanye ibyatangajwe n’umukuru w’igipolisi cya Kenya. Bavuze ko ubwa nyuma bahembwe hari mu kwezi kwa Nzeri kw’uyu mwaka.

Kenya yohereje abapolisi bagera kuri 400 muri Hayiti kuva mu kwezi kwa gatandatu kw’uyu mwaka guhagarika urugomo n’ubwicanyi biterwa n’imitwe y’inkozi z’ibibi muri Hayiti. Byari bitegekanijwe ko aba bapolisi bazagera ku 2.500, baturutse mu bihugu bigera kuri 10.



Izindi nkuru wasoma

Yapfuye rubi: Banze gushyingura umukobwa kubera inyamaswa zasohokaga mu myanya y’ibanga ye.

Abanyeshuri bategetswe gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bibaviramo kujya mu bitaro.

MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.

Sam Karenzi na Kazungu Clever bagiye gukorana kuri Radio “Oxygène” nyuma yo gusezera kuri FINE



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-07 08:54:29 CAT
Yasuwe: 45


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abapolisi-20-banditse-basaba-gusezera-kubera-kudahembwa-no-gukora-mu-buryo-bubi.php