Urugo rwa Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu, rwavogerewe n’inyeshyamba za Hezbollah.
Mu butumwa Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu amaze kwandika ku rukuta rwe rwa x, avuga ko umutwe wa Hezbollah wagabye igitero ku rugo rwe ukoresheje indege zitagira abapilote(drones), akaba cyari igitero cyari kigamije ku mwivugana we na be bose.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ukwakira 202, nibwo indege zagaragaye mu kirere cya Israel mu gace gaherereyemo urugo rwa Benjamin Netanyahu zikoreye ibisasu biremereye.
Amakuru avuga ko zari drones zirenga ebyiri, ubwo zatangiraga kuraswaho n’igisirikare cya Israel imwe yaguye hafi n’inyubako ya Minisitiri Netanyahu iri ahitwa i Césarée ihita iturika, cyakora ntamuntu waguye muri iryo turika ry’ibisasu byaraswaga kuri drone cyangwa ngo habe hagira ukomereka, amakuru akomeza avuga ko ibyo byose byabaye Netanyahu n’umugore we, batari muri ugo rugo nk’uko tubisoma muri Le Figaro.
Mu butumwa Benjamin Netanyahu yanyujije kurubuga rwa x yavuze ko Hezbollah yakoze ikosa ryo gushaka ku muhitana n’umugore we ariko akarusimbuka.
Ati ‘’Iki gitero ntabwo kizatuma njye cyangwa Israel duhagarika intambara ku banzi bacu, kugira ngo ejo habe heza.”
Akomeza agira ati ‘’Iran n’abandi bafasha imitwe nka Hezbollah kwibasira Israel bazabyishyura.’’
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show