English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Bill Clinton, yavuye mu bitaro nyuma yo kuvurwa ibicurane.

Bill Clinton wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 1993 kugeza muri 2001 yavuye mu bitaro aho yari amaze iminsi mike avurirwa ibicurane.

Ku wa 23 Ukuboza 2024 ni bwo Clinton yari yajyanywe ikitaraganya mu Bitaro bya Kaminuza ya Georgetown biherereye i Washington, ubwo yari yagize umuriro ukabije hagiye kurebwa niba uyu musaza w’imyaka 78 yaba yafashwe n’uburwayi bukomeye.

Umuvugizi we witwa Angel Ureña ati “We n’umuryango we banyuzwe n’uburyo bitaweho n’abo mu Bitaro bya Kaminuza bya Georgetown ndetse bishimiye ubutumwa bwo kumwihanganisha mwamuhaye.”

Bill Clinton kuva yava ku butegetsi yagaragaye mu bikorwa biteza imbere ubuzima binyuze mu muryango Clinton Foundation ufatanyije n’Ihuriro ry’Abaganga bavura umutima bakora umuryango uteza imbere ubuvuzi uzwi nka ‘Alliance for a Healthier Generation’.

Muri uyu mwaka yagaragaye mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza Kamala Harris wari uhataniye ibyo kuyobora Amerika, ariko ntibyabahira, bakubitwa inshuro na Donald Trump.



Izindi nkuru wasoma

Yarekuwe nyuma yo kumara imyaka ine mu gihome azira gutuka Imana gusa ngo ubwoba ni bwose.

Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze ibitaro bya Gisenyi bane barakomereka.

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Abanyeshuri bategetswe gukora za ‘pompages’ 368 mu minota 50, bibaviramo kujya mu bitaro.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-26 11:01:05 CAT
Yasuwe: 27


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwahoze-ari-Perezida-wa-Amerika-Bill-Clinton-yavuye-mu-bitaro-nyuma-yo-kuvurwa-ibicurane.php