Uwari umuyobozi mukuru wa Hezbollah Hassan Nasrallah biravugwa ko yivuganwe na Israel.
Nyuma y’ibitero IDF yaraye igabye ku cyicaro gikuru cya Hezbollah giherereye i Beirut mu murwa mukuru wa Liban. Bikaba biri kuvuga ko ingabo z’igisirikare cya Israel (IDF)cyaba cyivuganye Hassan Nasrallah wari umuyobozi mukuru w’umutwe wa Hezbollah.
Uyu mutwe wa Hezbollah umaze iminsi uraswaho n’igisirikare cya Israel mu bice bitandukanye kugeza ubu ukaba uri mumazi abira.Israel nyuma yo kurasa ku butaka bwayo za missile zibarirwa mu magana ndetse n’ibisasu biremereye akaba ariho havuye inkomoko y’amakuru avuga ko Israel yaba yishe Hassan Nasrallah.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, RAdm. Daniel Hagari, yaraye atangaje ko Hezbollah, yatangaje ko ibitero byo ku mugoroba wo ku wa Gatanu byagabwe mu rwego rwo kurinda abaturage bayo.
Ati”Hezbollah ifite za roketi 150,000 igamije kwicisha abaturage ba Israel, impamvu IDF yahisemo kuyishoraho imbaraga zayo zose, kandi tuzahangana nabo kugeza tubashyize hasi.’’
Ubu IDF ntabwo iremeza koko niba yivuganye Hassan Nasrallah, ahubwo yemeza ko yishe abandi bayobozi bari mu bakomeye ba Hezbollah yemeje ko yishe harimo Muhammad Ali Ismail wari ukuriye umutwe w’abarwanyi ba Hezbollah bakoresha za missile mu majyepfo ya Lebanon ndetse na Hussein Ahmad Ismail wari umwungirije.
Aba bombi bishwe nyuma ya Ibrahim Muhammad Qabisi wari ukuriye Ingabo za Hezbollah zirashisha missile na roketi ndetse n’abandi basirikare bakuru Bo muri uriya mutwe.
IDF kandi ivuga ko ibitero byayo byashenye inganda zikorerwamo intwaro i Beirut ndetse n’inyubako zabikwagamo intwaro zigezweho n’ibindi bitandukanye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show