English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Ikipe ya APR VC mu bagabo na APR WVC mu bagore zakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma wa kamarampaka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Volleyball, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya 1/2.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, kuri Petit Stade i Remera, APR WVC yatsinze RRA VC amaseti 3-0 (26-24, 25-22, 25-20), isoza neza iyi 1/2 kuko yari yanatsinze umukino wa mbere ku maseti 3-2.

Mu bagabo, APR VC nayo yatsinze Kepler VC ku maseti 3-0 (25-22, 25-23, 25-22), inatsinda umukino wa mbere ku maseti 3-0, bituma ihita igera ku mukino wa nyuma.

Indi mikino ya Playoffs irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho Police WVC ihura na Kepler WVC saa kumi, mu gihe Police VC ikina na REG VC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Imikino ya nyuma ndetse n’iyo guhatanira umwanya wa gatatu iteganyijwe muri Gicurasi.



Izindi nkuru wasoma

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umufana wa Nasarawa United yakatiwe nyuma yo kujomba icyuma umukinnyi wa Plateau United FC

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Mpaga cyangwa impuhwe? FERWAFA mu gihirahiro nyuma y’umwijima wateje impagarara i Huye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-22 10:32:31 CAT
Yasuwe: 87


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Volleyball-Amakipe-yombi-ya-APR-VC-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-kamarampaka.php