English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Wema Sepetu yagarutse Ku mpamvu ituma yicuza kuba yarakundanye na Diamond Platnumz


Ijambonews. 2020-05-16 09:01:21

Uwigeze kuba nyampinga wa Tanzania muri 2006, Wema Sepetu akaba n’umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Tanzania, yahishuye ko yicuza kuba yarakundanye n’umuhanzi Diamond Platnum.

Uyu mukobwa yavuze ko abyicuza  kuko yatumye ata umusore bakundanaga ntacyo amutwaye agasanga uyu muhanzi.

Wema Sepetu n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz urukundo rwabo rwavuzwe kuva hagati y’imyaka 2010 na 2014 nyuma baza gutandukana.

Uyu mukinnyi wa filime, abinyunyije kuri application ye anigishirizaho abantu guteka, yavuze ko yicuza kuba yarakundanye na Diamond kuko byatumye atandukana n’umusore bakundana ntacyo amutwaye ngo asanze umusitari.

Yagize ati“hari umusore wari umeze nka malayika murinzi wanjye, ni we twakundana. Nasanze Diamond ariko yaje kumpemukira, mpora mbyicuza iteka ryose.”

Wema Sepetu kandi yakundanye na Kanumba wari umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania ariko akaba yaritabye Imana, aherutse no gutangaza ko yakuyemo inda 2 ze.

Wema Sepetu aricuza kuba yarataye um u sore wamukundaga, agakundana na Diamond Platnumz



Izindi nkuru wasoma

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Rwanda Shima Imana 2024 yagarutse muri Stade Amahoro

Gen Muhoozi aratabariza Umudepite uri muri gereza wazize kuba amushigikiye

Niba ushaka kumva ko aremereye agomba kubanza wuzuza ishingano-Perezida Kagame

Ese agahenge u Rwanda rwumvikanye na DR Congo kaba kari kubahirizwa?



Author: Ijambonews Published: 2020-05-16 09:01:21 CAT
Yasuwe: 933


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Wema-Sepetu-yagarutse-Ku-mpamvu-ituma-yicuza-kuba-yarakundanye-na-Diamond-Platnumz.php